Basketball: U Rwanda ruzakina na Sudani y’Epfo na Mali mu mikino ya gicuti

Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’afurika 2025 (FIBA AfroBasket Qualifiers) iteganyijwe kubera mu gihugu cya Senegal, u Rwanda ruzakina imikino ya gicuti na Mali ndetse na Sudani y’Epfo.

U Rwanda ruri kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
U Rwanda ruri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Nkuko byamaze kwemezwa na ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ikipe y’Igihugu y’abagbo y’umukino wa Basketball, izakina na Mali tariki ya 19 Ugushyingo ndetse na Sudani y’Epfo tariki ya 20 Ugushyingo 2024, iyi mikino yose ikazabera mu gihugu cya Senegal ari naho irushwanwa nyirizina rizabera.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Cheikh Sarr, imaze iminsi mu mwiherero aho icumbitse muri Kigali Delight Hotel ndetse ikaba ikora imyitozo buri munsi muri stade nto y’i Remera (Petit Stade), mu rwego rwo gukaza imyiteguro yiri rushanwa rizabera muri Senegal kuva tariki ya 22 kugeza tariki ya 24 Ugushyingo.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe n’ibihugu nka Senegal yakiriye iri rushanwa, Cameroon ndetse na Gabon.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu Cheikh Sarr
Umutoza w’ikipe y’Igihugu Cheikh Sarr

Mu mukino ubanza, u Rwanda ruzahura na Senegal tariki ya 22 Ugushyingo, rwongere kugaruka mu kibuga tariki 23 Ugushyingo, rukina na Cameroon mu gihe ruzasoreza kuri Gabon tariki ya 24 Ugushyingo.

Dore abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bakomeje umwiherero

Antino Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema ndetse na Noah Bigirumwami.

Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
Ikipe y'Igihugu ikomeje umwiherero mbere yo kwerekeza muri Senegal
Ikipe y’Igihugu ikomeje umwiherero mbere yo kwerekeza muri Senegal
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka