#AFCON2025Q: Amavubi yatangiye kwitegura Libya na Nigeria (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa mbere yatangiye umwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 izayihuza na Libya na Nigeria.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze nabo batangiye imyitozo
Bamwe mu bakinnyi bakina hanze nabo batangiye imyitozo

Ni imyiteguro yatangiye abakinnyi babanza kuganira n’umutoza bakora imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro i Remera aho uretse abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagaragayemo harimo n’abandi barimo nka Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo, Manzi Thierry ukina muri Libya, Rubanguka Steve, Nshuti Innocent, Buhake Twizere Clement n’abandi batandukanye.

Amavubi ari kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, uzayahuza na Libya kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), kuri Stade Amahoro mu gihe tariki 18 Ugushyingo 2024, azasura Nigeria iwayo saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Abakinnyi b'Amavubi barasabwa gukora ibishoboka byose bagatsinda Libya
Abakinnyi b’Amavubi barasabwa gukora ibishoboka byose bagatsinda Libya

Umukino wa Libya uvuze byinshi cyane ko uzabera mu rugo, aho Amavubi asabwa gutsinda uko byagenda kose maze agategereza ibyaba byavuye ku mukino uzahuza Nigeria na Benin, bikazayafasha kumenya amahirwe afite yo kubona itike y’igikombe cya Afurika.

Kubera uburemere bw’uwo mukino, abantu mu nzego zitandukanye batangiye gukora amashusho akangurira Abanyarwanda kuba inyuma y’ikipe yabo, kuva kuri Minisiteri wa Siporo Nyirishema Richard wavuze ko nawe azaba ahari.

Abakinnyi ba APR FC, Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude
Abakinnyi ba APR FC, Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude

Ati "Ikipe yacu Amavubi yiteguye gutsinda Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku kibuga cyacu. Ahasigaye ni ahacu, kuza tukuzuza Amahoro tukabashyigikira, nzaba mpari nawe ntuzabure, twese inyuma ya Amavubi."

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse yunzemo nawe atumira Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino.

Abanyarwanda barasabwa gushyigikira ikipe y'Igihugu ari benshi
Abanyarwanda barasabwa gushyigikira ikipe y’Igihugu ari benshi

Ati "Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mwese turabatumiye, ikipe yacu Amavubi izakina na Libya duhatanira kuzitabira igikombe cya Afurika, mwese turabatumiye. Gura itike yawe nonaha, nzaba mpari nawe ntuzabure, twese inyuma y’Amavubi."

Kureba umukino uzahuza Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu na Libya ya nyuma n’inota rimwe, kwinjira itike ya make ni amafaranga igihumbi, ibihumbi 5, ibihumbi 50 muri VIP, ibihumbi 100 ndetse n’itike ya miliyoni imwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello KT!!! Niba bifuza cyane abafana nibahe amahirwe urubyiruko rukiga kwinjirira ubuntu kuko bizanatuma bamwe bakura bakunda ikipe yacu Amavubi

Elias Dushimimana yanditse ku itariki ya: 12-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka