#CHAN2024: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yikosoye asezerera Djibouti (Amafoto)
Mu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiye Djibouti kuri Stade Amahoro ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu 2024.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, wakurikiraga ubanza wabaye tariki 27 Ukwakira 2024, aho Amavubi kuri Stade Amahoro yari yatsinzwe igitego 1-0 ibintu bitashimishije Abanyarwanda muri rusange dore ko Djibouti ku rwego rw’Isi iri ku mwanya w’i 192.
Bimwe mu byari byakosowe harimo imikinishirize y’abakinnyi umutoza yashinjwe ku mukino ubanza, kuko uyu munsi buri wese yakinnye mu mwanya asanzwemo ndetse anagira abo akuramo ashyiramo abandi.
Nko mu izamu habanjemo Gad Muhawenayo aho kuba Niyongira Patience, hagati Ngabonziza Pacifique akina yugarira mu gihe Ruboneka Jean Bosco wahakinishijwe ubushize yakinaga hagati asatira, Mugisha Gilbert nawe yabanje mu kibuga, Mbonyumwami Taiba, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Muhire Kevin ndetse na Dushiminana Olivier.
Iyi kipe yasabwaga gutsinda, yatangiye umukino ikina neza ishyigikiwe n’abafana bari muri Stade, maze ku munota wa cumi Ruboneka Jean Bosco azamukana umupira neza hagati acenga, awucomekera Dushiminana Olivier wari wamaze kugera mu rubuga rw’amahina, maze ashaka kuwushyira mu buryo bwiza akoraho gato uhita ugenda unyura ku munyezamu, Sulait Lumiya uruhukira mu izamu Amavubi abona igitego cya mbere.
Cyari igitego gitanga imbaraga byatumye ku munota wa 24, Dushimimana Olivier akura umupira hagati acengacenga abakinnyi ba Djibouti, anyura ku ruhande umupira awugarura mu kuguru ibomoso, yitegera izamu maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Sulait Luyima, ntiyabasha kuwukuramo kiba igitego cya kabiri cy’Amavubi ndetse n’icya kabiri cya Dushimimana Olivier, ndetse igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye no kuhagera k’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame warebye iki gice cyose mu mikinire ikipe y’Igihugu ya Djibouti yakinnye neza bitandukanye n’igice cya mbere ndetse ihusha uburyo butandukanye imbere y’izamu.
Umutoza w’Amavubi, mu bihe bitandukanye yakuyemo Mbonyumwami Taiba wavunitse, Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert na Dushiminana Olivier maze ashyiramo Twizerimana Onesme, Fitina Omborenga, Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji.
Muri iki gice, Amavubi yagiye ahushya uburyo butandukanye bukomeye imbere y’izamu ndetse n’ubwari bugiye guhushwa na Mugisha Gilbert ku munota wa 90 nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza, ariko ba myugariro ba Djibouti bagerageza kuwukuramo. Ntabwo byabahiriye kuko uyu musore yagerageje kuwugumana biramukundira anawutanga neza, maze Tuyisenge Arsene atsinda igitego cya gatatu mu buryo bworoshye, ndetse iminota itatu yongereweho yarangiye Amavubi atsinze ibitego 3-0.
U Rwanda rwahise rusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri, rukaba ruzahura n’ikipe izakomeza hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo aho mu mukino ubanza Sudani y’Epfo yatsinze 2-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|