Bwa mbere Rutsiro FC ibonye inota kuri APR FC ikomeje kwibazwaho

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ikipe ya APR FC yanganyirije na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona utarakiniwe igihe, umusaruro wa APR FC ukomeza kwibazwaho.

Wari umwe mu mikino itanu y’ibirarane APR FC yari ifite, yagize kubera imikino Nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025 yakinnye mu ntangiriro za shampiyona. Ni umukino ikipe ya Rutsiro FC yakinnye igice cya mbere cyawo itazamuka cyane ahubwo itegereza APR FC yakoraga ibishoboka byose ngo ibe yabona igitego ariko uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Matumele Arnold wa Rutsiro FC ntibube bwinshi.

Uburyo bwabonetse burimo ubwo ku munota wa 14 aho Mahamadou Lamine Bah yateye umutambiko ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert. Ku munota wa 42 kandi APR FC wabonaga ko ifite umuvuduko kurusha Rutsiro FC yongeye guhusha uburyo Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bakinanaga neza umupira ukagera kwa Mahamadou Lamine Bah atashoboye kuwushyira mu izamu ahubwo umunyezamu arawufata, igice cya mbere kirangira amakipe anganya 0-0.

Iminota 45 yari ihanzwe amaso kuri APR FC ko ari yo igomba kubonamo intsinzi, ariko ntibyayikundira, nubwo yakoze impinduka nyinshi ikuramo abakinnyi nka Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Thaddeo Lwanga , Mahmadou Sy ariko ntabwo yashoboye kubona amanota atatu. Bumwe mu buryo bukomeye bwabonetse burimo ubwo ku munota wa 59 ubwo APR FC yari yashyize Rutsiro FC ku gitutu, binyuze kuri Ruboneka Bosco waciye mu rihumye ba myugariro ba Rutsiro FC agera mu rubuga rw’amahina maze aha neza Mamadou Sy, wawuteye n’umutwe ariko umunyezamu Matumele Arnold akiza izamu.

Ntabwo ari umukino wari wagenze neza kuri Mumbele Jeremie wavuye mu kibuga asohokanye na Uwambajimana Leon ibye wabikinnye, maze Rutsiro FC yinjiza Nkubito Hamza na Ndikumana Jeremie ku munota wa 63. Iyi kipe y’Iburengerazuba ku munota wa 67 yahushije uburyo bukomeye ubwo Mumbele Malikidogo yahaga neza umupira Habimana Yves wateye ishoti ariko umupira ufata umutambiko ujya hanze.

Rutsiro FC yakomeje kwirwanaho imbere ya APR FC wabonaga yari yamaze kujya ku gitutu cyo gushaka igitego nubwo nta buryo bukomeye yaremaga ku izamu rya Rutsiro FC cyane cyane ku bakinnyi basimbuye batatanze umusaruro mwiza maze iminota 90 isanzwe y’umukino yongerwaho indi umunani ahanini kubera umunyezamu wa Rutsiro FC wagiye aryama kenshi ariko na yo irangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Kunganya uyu mukino kuri APR FC byatumye mu mikino itanu imaze gukina muri shampiyona ubu ifitemo amanota umunani aho imaze gutsinda ibitego bitatu na yo igatsindwa bitatu. Iyi kipe ifite ibirarane bine ubu irushwa amanota 12 na Rayon Sports ya mbere n’amanota 20. Rayon Sports ifite ikirarane kimwe bombi bazahuriramo.

Rutsiro FC yakoze amateka kuko kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2019-2020 ari ubwa mbere ibonye inota kuri APR FC dore ko ubu bamaze gukina imikino itandatu. Muri iyo mikino, Rutsiro FC yatsinzwemo itanu n’uyu ishoboye kunganya kuri iyi nshuro.

Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi Rutsiro FC yitabaje kuri uyu mukino
Abakinnyi Rutsiro FC yitabaje kuri uyu mukino

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka