Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku buyobozi bwa APR FC

Col (Rtd) Richard Karasira wari umuyobozi w’ikipe ya APR FC (Chairman), yakuwe mu nshingano ibifitanye isano na mpaga iyi kipe y’Ingabo iheruka guterwa.

Col (Rtd) Richard Karasira ntakiri umuyobozi wa PR FC
Col (Rtd) Richard Karasira ntakiri umuyobozi wa PR FC

Ni amakuru amakuru yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse Kigali Today mu masaha ya nyuma ya saa sita ibihamirizwa n’umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe.

Col (Rtd) Richard Karasira yari ku buyobozi bwa APR FC kuva muri Kamena 2023 asimbuye Gen Mubarakh Muganga, wari umaze kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi bibaye bikurikira gukurwa mu nshingano kwa Capt (Rtd) Eric Ntazinda, wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya APR (Team Manager), byose bifitanye isano na mpaga yatewe ikipe ya APR FC.

APR FC yatewe mpaga kubera guhuriza mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga barindwi aho kuba batandatu nk’uko amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda abiteganya.

Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nibwo Komisiyo ishinzwe amarushanwa yafashe umwanzuro ko APR FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Nyuma guterwa mpaga APR FC yahise igira amanota ane ayishyira ku mwanya wa 15 mu mikino itatu imaze gukina.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No mu mikino dukwiye kuba abantu basobanutse mu mvugo no mu ngiro. Ndanenga ibi bintu niba ariko byagenze. Mu buryo bwa gisilimu, kuba abakinnyi b’abanyamahanga barahuriye mu kibuga ni ikosa riri technique ryabazwa abantu kuva kuri capitaine w’ikipe kugeza ku mutoza. Noneho Perezida w’ikipe bimugiraho ingaruka mu rwego rwa morale kuko bariya batechniciens bakora amakosa bamukoza isoni nonehoo we akaba yakwegura kubera iyo mpamvu. Kwirukanwa simbibona nk’uburyo bwa gipfura rwose.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka