Volleyball: Gisagara na Huye barakira umunsi wa gatatu wa shampiyona
Nyuma y’agace ka mbere k’imikino ya Volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball) ndetse n’akaruhuko gato ku makipe asanzwe akina shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, shampiyona igiye gukomeza.
Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Gisagara ndetse na Huye hazabera imikino ya shampiona ya Volleyball y’umunsi wa gatatu mu bagabo n’abagore.
Mu nzu z’imikino mu Karere ka Gisagara ndetse na Kaminuza y’u Rwanda i Butare ho mu Karere ka Huye, niho hazabera iyo mikino.
Muri mpera z’icyumweru imikino yiganjemo iy’abagore izabera mu nzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda, naho imikino yiganjemo iy’abagabo ikazabera mu nzu y’imikino yo mu Karere ka Gisagara.
Iyi shampiyona yari yarahagaze kugirango habanze hakinwe umunsi wa mbere wa shampiyona ya Volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball), yabereye ku Rwesero kuri King Fisher Resort ho mu Karere ka Gasabo aho yegukanywe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu bagabo ndetse na Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha mu cyiciro cy’abagore.
Uyu munsi wa gatatu, ni umunsi uzarangwa n’imwe mu mikino ikomeye yaba mu bagabo ndetse n’abagore. Mu mikino yitezwe cyane, harimo nk’umukino uzahuza amakipe ya Kepler ndetse na APR VC abagabo n’abagore, imikino yombi ikazaba kuwa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo mu Karere ka Gisagara.
Indi mikino itegerejwe ni nk’umukino uzahuza ikipe ya Police VC itaratsindwa umukino numwe ndetse na Gisagara VC izaba iri imbere y’abafana bayo, ndetse na East African University Rwanda nayo itaratsindwa, izaba yesurana na REG VC.
Kugeza ubu amakipe ya Police y’abagabo n’abagore niyo ayoboye urutonde rwa shampiyona nyuma y’iminsi ibiri imaze gukinwa.
Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Police VC irayoboye n’amanota 6 inganya na EAUR VC, Gisagara VC ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 inganya na Kepler VC ndetse na REG VC.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Police WVC irayoboye n’amanota 8 ikaba ikurikiwe na Rwanda Revenue Authority WVC, ifite amanita 6 naho APR WVC ikaba iri ku mwanya 3 n’amanota 4.
Ohereza igitekerezo
|