Ikipe ya Ntagengwa na Gatsinzi n’iya Munezero na Benita zegukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Amakipe ya Ntagengwa na Gatsinzi n’iya Munezero na Benita ni bo begukanye irushanwa rya Beach Volleyball ryasojwe kuri iki Cyumweru

Kuri Iki cyumweru kuri King Fisher Resort- Muhazi hasojwe agace ka mbere ka shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga (FRVB Beach volleyball Round 1) aho ikipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse na Mukandayisenga Benitha afatanyije na Munezero Valentine ari bo bakegukanye.

Ni agace ka mbere muri dutatu tuzakinwa ku ngengabihe ya shampiyona ya volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) aho aka gace kari kari kitabiriwe n’amakipe 32 y’abagabo n’abagore.

Mu cyiciro cy’abahungu hitabiriye amakipe (couples) 14 angana n’abakinnyi 28, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa ari amakipe 8 y’abakinnyi 16.

Muri aya makipe harimo kandi amakipe y’igihugu yari yahawe umwanya wo kongera gukinana mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu muri uyu mukino, ndetse no kuzamura amanota yabo kuko iri rushanwa ritanga amanota ndetse rikaba ryemewe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku isi FIVB.

Ntagengwa na Gatsinzi ni bo begukanye igikombe mu bagabo
Ntagengwa na Gatsinzi ni bo begukanye igikombe mu bagabo

Ku mukino wa nyuma Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu ikipe y’igihugu, batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa APR VC

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 ikipe ya Nirere Ariane na Yankurije Françoise basanzwe bakinira ikipe ya POLICE VC.

ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yegukanye igikombe mu bagore
ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yegukanye igikombe mu bagore
Umuyobozi wa Komite olempike Umulinga Alice yari yitabiriye isozwa ry'iyi mikino
Umuyobozi wa Komite olempike Umulinga Alice yari yitabiriye isozwa ry’iyi mikino

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera naho mu bagore, wegukanywe na Ukupabi ukomoka muri Nigeria wafatanyaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Kongo (DRC Congo) ariko aba bose bakaba bakinira ikipe ya RRA.

Biteganyijwe ko hasigaye utundi duce tubiri tuzakinirwa mu bice bya Rubavu na Karongi igihe ntacyaba gihindutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka