Inzego zadusabye kujya ku ruhande, zongeye kutubwira kugaruka si twe twabisabye - Paul Muvunyi
Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports mu bihe bitandikanye, yavuze ko inzego zitandukanye zasabye ko abayiyoboye bose kujya ku ruhande mu 2020 ari nazo zababwiye kugaruka atari bo babisabye.
Ibi Paul Muvunyi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu, bwa mbere mu myaka ine abayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye mbere ya 2020, bongeraga kwegera iyi kipe bayisura mu myitoza ya nyuma yo kwitegura umukino w’umunsi wa munani, ifitanye na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri (18h00).
Ati "Hari inama yabaye kuri Stade hariya kuri Arena, basaba ko abayoboye Rayon Sports bose tujya ku ruhande ari bwo hajeho ubuyobozi bushya. Mu babidusabye hari harimo Minisitiri wa Siporo, RGB n’izindi nzego z’umutekano, izo nzego ni zo zongeye kutubwira ngo tugaruke ntabwo ari twe twabisabye."
Amakuru Kigali Today yamenye muri iki Cyumweru, ni uko ku wa 28 Ukwakira 2024, habaye inama yahuje izi nzego Paul Muvunyi yagarutseho, zirimo n’iz’umutekano ndetse n’abavuga rikijyana muri Rayon Sports, aho basabwe kongera gushyira hamwe ndetse uyu mugabo agirwa uhagarariye urwego rushinzwe gutegura ahazaza h’iyi kipe, harimo n’amatora ateganyijwe tariki 16 Ugushyingo 2024.
Mu bayoboye Rayon Sports, bagiye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove, harimo Paul Muvunyi, Twagirayezu Thadee, Munyakazi Sadate n’abandi batandukanye bari barashyizwe ku ruhande.
Hari kandi n’abagize ubuyobozi bw’inzibacyuho buyoboye na Ngoga Roger, bakaba bemereye abakinnyi ko gatsinda Kiyovu Sports, buri mukinnyi azabona agahimbazamusyi k’ibihumbi 150Frw, kongeraho ibihumbi 30Frw bizajya bibarirwa buri gitego bazatsinda, akiyongera kuri ayo y’intsinzi gusa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Icyambere dushaka ni intsinzi ibindi ni amagambo ntajya nkunda na buss!