Cricket: U Rwanda rwatsinze Kenya umukino wa kabiri (Amafoto)
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa kabiri, kuri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’abakobwa yatsinze iya Kenya umukino wa kabiri mu irushanwa rya ‘Rwanda-Kenya Women’s T20I Bilateral Series’, ku kinyuranyo cy’amanota 28.
Wari umukino wa gatatu w’iyi mikino itanu izahuza u Rwanda na Kenya, aho muri ibiri iheruka buri kipe yatsinze umukino umwe.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga, maze u Rwanda rutsinda tombola (Toss), rutangira umukino rukubita udupira rushaka uko rwashyiraho amanota menshi mu gihe Kenya yo yatangiye ijugunya udupira (Bowling) ibuza u Rwanda gushyiraho amanota.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ishyizeho amanota 126 mu dupira 120, ariko abakinnyi batandatu barwo bakuwemo na Kenya (6 Wickets).
Mu gice cya kabiri, Kenya niyo yakoze amanota (Batting) mu gihe u Rwanda rwajugunyaga udupira bayibuza kugeza ku manota 127 yasabwaga kubona kugira ngo yegukane intsinzi (Bowling). Ibi Abanyarwandakazi babigezeho nyuma y’uko Kenya itabashije gukuramo ayo manota kuko yashyizeho amanota 98 muri overs 20 u Rwanda rwakuyemo abakinnyi bayo batanu (5 Wickets).
Ibi byahise bituma u Rwanda rutsinda umukino ku kinyuranyo cy’amanota 28, maze iba intsinzi ya kabiri mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri rushanwa riri guhuza ibi bihugu bibiri mu gihe Ikuzwe Alice, ari we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo kujugunya udupira 24 tungana na overs 4, agakuramo abakinnyi batatu ba Kenya (3 Wickets) bamukozemo amanota 19 gusa.
Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe ikiruhuko ku makipe yombi, mu gihe umukino wa kane n’uwa gatanu biteganyijwe kuwa Gatandatu saa tatu n’igice za mu gitondo na saa saba n’iminota 50 z’igicamunsi ari nawo munsi wa nyuma.
Ohereza igitekerezo
|