APR FC ishobora guterwa mpaga ku mukino inganyijemo na Gorilla FC
Ikipe ya APR FC ishobora guterwa mpaga ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wayihuje na Gorilla FC kuri iki Cyumweru bakanganya 0-0 nyuma yo gushyira mu kibuga abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga icyarimwe kandi bitemewe.
Ibi byabaye mu gice cya kabiri cy’uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri APR FC yongereyemo imbaraga ishaka intsinzi maze ikuramo Dushiminana Olivier wasimbuwe na Ruboneka Jean Bosco mu gihe Thaddeo Lwanga yasimbuye Dauda Yussif Seif ibitari biteje ikibazo kugeza icyo gihe.
Byose byarangiye ku munota wa 54 w’umukino ubwo APR FC yakuraga mu kibuga Tuyisenge Arsene hinjira Mahmadou Sy mu gihe Nwodobo Chidiebere yasimbuye Richmond Lamptey. Nyuma y’izi mpinduka APR FC yari igize abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga mu kibuga aribo umunyezamu Pavelh Ndzila,Alioum Souane, Thaddeo Lwanga, Mahamadou Lamine Bah, Nwodobo Chidiebere,Victor Mbaoma na Mamadou Sy.
Aba Banyamahanga barindwi bari mu kibuga hakinwe iminota umunani kuva ku munota wa 54 kugeza ku munota wa 62 ubwo Rutonesha Hesbone wa Gorilla FC yakorerwaga ikosa maze umukino ugahagarikwa. Muri ako karuhuko umusifuzi wo hagati Akingeneye Hicham yazaga kuganira n’umusifuzi wa kane Nsabimana Isiaka. Abantu bari batangiye kubiganiraho yewe na APR FC babimenye bahita bakuramo Mahamadou Lamine Bah bashyiramo Kwitonda Alain Bacca.
Itegeko ry’imikinishirije y’Abanyamahanga rivuga ko icumi(10) aribo bajya ku rupapuro rw’umukino mu gihe batandatu aribo bemerewe kujya mu kibuga niyo wasimbuza Umunyamahanga akaba ariwe usimbura undi mu gihe bitubahirijwe umubare ukarenga batandatu bari mu kibuga uwabikoze ahanishwa mpaga(Ibitego 3-0).Amategeko kandi avuga Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu bihe nk’ibi itegereza raporo ya Komiseri w’umukino ikabona gufata icyemezo.
Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC imaze gukina imikino itatu aho ifite amanota atanu ku icyenda n’imikino itanu y’ibirarane.
Uko imikino yose y’umunsi wa munani yagenze muri rusange:
Gasogi United 0-1 Etincelles
Amagaju 3-1 Vision FC
Bugesera FC 1-1 Musanze FC
Police FC 3-2 Rutsiro FC
Rayon Sports 4-0 Kiyovu Sports
Marine FC 2-1 Muhazi United
Mukura VS 0-0 AS Kigali
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndi umufana wa Apr Fc Ark nyine kwemera ikosa suguhanwa ndatekereza umwanzuro wanyuma turawutengereje