Agaruka ku mukino we wa nyuma yambaye umwenda w’Amavubi, Haruna Niyonzima yagarutse ku cyifuzo cye cyo kuzakina umukino wa nyuma agasezerwa mu cyubahiro mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Ibi yabigarutseho mu gitaramo cy’urwenya cya Genz Comedy gitegurwa n’umunyarwenya Fally Mercy avuga ko mu gihe Federation y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda "FERWAFA" itategura umukino wo kumusezera mu cyubahiro nyuma y’imyaka 18 n’imikino 110 yakiniye Amavubi akanayibera Kapiteni, we azicara agatumira bamwe mu bakinnyi bakinanye bagategura uwo mukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yemwe ni akumiro pe!yego birakwiye ariko umuhanzi yagize ATI jya umenya gusaza utanduranyije cyane!
Yego sinsuzuguye Gen Z comedy ariko umukinnyi nka Haruna sihariya yagakwiye kugaragariza ibyiyumvo bye👌👌