Rayon Sports yatsindiye Musanze FC iwayo, ifata umwanya wa mbere (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu, yatsindiye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona yuzuza imikino itanu yikurikiranya itsinda gusa.

Rayon Sports yatsinze Musanze FC iyisanze iwayo
Rayon Sports yatsinze Musanze FC iyisanze iwayo

Ni umukino igice cya mbere cyawo cyatangiye amakipe yombi, akinira hagati mu kibuga arimo kwigana, gusa ikipe ya Rayon Sports inyuzamo igashikisha uburyo bwo gutera mu izamu ariko ba myugariro ba Musanze FC bakazibira umupira mbere y’uko ugera mu rubuga rw’amahina rwayo.

Ku munota wa gatandatu habonetse kufura yaturutse ku ikosa ryakorewe Fall Ngagne, maze ubwo yaterwaga na Bugingo Hakim, umupira ukubita inshundura zo ku ruhande, ubu buryo bwakurikiwe n’ubwabonywe na Musanze FC, ari nabwo bwonyine yabonye muri iki gice aho Solomon Adeyinka, yazamukanye umupira ariko arobye umunyezamu Khadime Ndiaye umupira awukuramo.

Mu mikinire amakipe yombi yanganyaga mu minota 30 ya mbere y’umukino, ariko igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri ku ijanisha rya 55% kuri 45% ndetse inahushije ubundi buryo bwabonywe na Fall Ngagne ku munota wa 18, ku mupira yahawe na Ndayishimiye Richard ndetse na Aziz Bassane ku munota wa 20, ahawe umupira na Muhire Kevin ndetse n’ubwahushijwe na Bugingo Hakim ku munota wa 28, ku mupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, maze ikuramo Aziz Bassane wanyuraga ku ruhande imbere, ishyiramo Charles Bbale mu buryo bwo gushaka ibitego.

Ibi byatanze umusaruro, kuko ku munota wa 48 w’umukino, Rayon Sports yabonye koruneri yatewe na Muhire Kevin, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awukoraho ariko ntiyawushyira kure ahubwo uguma mu rubuga rw’amahina aho Charles Bbale, yawufashe ubanza kumugora ariko uza kumukundira maze atera ishoti rikomeye mu izamu awunyujujije hejuru atsinda igitego cya mbere.

Nubwo byari bimeze gutyo ariko umukino wari ukiringaniye ku mpande zombi cyane ko Musanze FC, imenyereye ikibuga cyayo gisanzwe kigora amakipe menshi arimo na Rayon Sports nkuko byari bimeze uyu munsi.

Umugande Charles Bbale, ku munota wa 58 yongeye gutera ishoti rikomeye atunguye umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu maze awushyira muri koruneri, ku munota wa 66 Fall Ngagne yahushije uburyo bukomeye arebana n’ubundi n’uyu munyezamu maze akuramo umupira yari amurobye.

Musanze FC itabonye uburyo bwinshi bukomeye imbere y’izamu, yabonye ubwo ku munota wa 78 bwahushijwe na Tuyisenge Pacifique, nyuma y’umupira wari uhinduriwe ibumoso maze mu kavuyo kenshi abakinnyi bawukozeho basorezwa n’uyu musore ariko umunyezamu Khadime Ndiaye amuzibira kugeza ahushije ubu buryo, binjira mu minota 10 ya nyuma Rayon Sports igifite igitego 1-0.

Muri iyi minota Rayon yakuyemo Iraguha Hadji ishyiramo Adama Bagayogo ari nako Musanze FC, ikomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umunyezamu Khadime Ndiaye, agatabara aho bibaye ngombwa ari nako abakunzi bayo bareba ku isaha.

Ibyo bifuzaga byabakundiye, umukino urangira batsindiye Musanze FC iwayo bwa mbere kuva 2019 ubwo bayitsindaga 2-1 banafata umwanya wa mbere n’amanota 17 mu gihe Police FC yari iwusanganywe iri bukine na Mukura VS kuri uyu wa Kane.

Indi mikino yabaye:

Muhazi United 3-0 Amagaju FC
AS Kigali 1-2 Marine FC
Bugesera FC 0-0 Gorilla FC
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC

Kuri uyu wa Kane:
Vision FC vs APR FC, Saa kumi n’ebyiri (18h00)
Mukura VS vs Police FC, Saa cyenda zuzuye (15h00).

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka