Ku munsi wa mbere w’isiganwa "Tour du Rwanda 2024" hasiganwa amakipe, ikipe ya Soudal-QuickStep ni yo yegukanye umwanya wa mbere
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bigoranye, Mukura VS na Gasogi United na zo zibona intsinzi mu gihe Musanze yanganyije mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, yakinwe ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024.
Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Israel Premier Tech ikinamo umunyabigwi Chris Froome yasuye ikibuga cy’umukino w’amagare yubatse mu karere ka Bugesera
Mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane, ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC), iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda, yisanze mu itsinda ririmo US Monastir ibitse iki gikombe yegukanye muri 2022.
Kuri uyu wa Kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga Niyibizi Emmanuel yabonye itike y’Imikino Paralempike 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai.
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé Lotin kuri uyu wa Kane yamenyesheje ikipe ya PSG ko azayivamo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.
Kuri uyu wa Gatatu,Ikipe ya APR FC yanganyirije na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Péle Stadium mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 yari yakiriye.
Amakipe ya Rayon Sports ndetse na POLICE FC ateye intambwe iyerekeza muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yazo ibanza ya 1/4.
Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusohoka mu Rwanda, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze mu mujyi wa Goma.
Abakinnyi 100 baturuka mu makipe 20 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa, barimo amazina akomeye ku isi nka Chris Froome n’abandi
Perezida w’igihugu cya Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yageneye buri mukinnyi arenga miliyoni 104 Frw n’inyubako igifite ako gaciro umutoza ahabwa miliyoni 209 Frw kubera gutwara Igikombe cya Afurika 2023 cyaberaga iwabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umukinnyi Héritier Nzinga Luvumbu amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Bimwe mu byaranze umunsi wa kabiri, harimo nko gutsindwa kuri amwe mu makipe akomeye arimo nka REG VC, ndetse na Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona iheruka ya 2023.
Umunyakenya Kelvin Kiptum, waciye agahigo ku Isi muri Marathon n’Umunyarwanda Hakizimana Gervais wari umutoza we, baguye mu mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya.
Ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushimangira umwanya wa kabiri muri shampiyona, itsindira Police FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Musanze FC yatsindiye Mukura VS i Huye.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukanye igikombe cya Afurika 2023 yari yakiriye itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa rya Karate ritegurwa ku bufatanye na Federasiyo ya Karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda aho amakipe ya KESA, Great Warriors n’Agahozo Shalom begukanye imidari nk’abahize abandi.
Inyubako nshya ya Stade Amahoro iri hafi kuzura, kuko igeze ku kigero cya 87% yubakwa. Stade Amahoro nshya izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu gihe isanzwe yajyaga yakira abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 30, bivuze ko inshya izaba ikubye hafi kabiri iyari isanzwe.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, hakinwe imikino ine y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ikipe ya APR FC itsinda Sunrise FC, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC mu gihe AS Kigali yatsinzwe n’Amagaju FC.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya 2023 itsinze Jordan ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame wagiye muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.
Nyuma y’uko tariki 8 Gashyantare 2024 hatangajwe amakuru y’uko hari guteganywa gutangiza ikarita y’ubururu yajya itangwa mu mupira w’amaguru, itangazwa ryayo ryari riteganyijwe ryasubitswe.
Banki ya Kigali yamurikiye abakiriya bayo inyubako y’Ishami rya Musanze, yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe, ikaba yitezweho kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.
Dr Cairo Ojougboh, wahoze ari Umudepite uturuka muri Leta ya Delta muri Nigeria, yapfuye bitunguranye mu gihe yarimo areba umukino wa 1/2 wahuzaga igihugu cye na Afurika y’Epfo, mu gikombe cya Afurika (CAN/ AFCON 2023) kibera muri Côte d’Ivoire.
Bwa mbere mu mateka y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange.
Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria.
Ku wa 27 Mutarama 2024, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe ikipe kubera ibyo yise umwanda ubwo yari amaze gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino wa shampiyona ariko nyuma ikipe ye iragaruka ikomeza gukina.
Ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatambagije igikombe cya Afurika yegukanye mu bagore ndetse n’umwanya wa gatatu mu bagabo mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa sitting volleyball, yegukanye shampiyona Nyafurika 2024 yaberaga muri Nigeria itsinze Kenya ku mukino wa nyuma, mu bagabo yegukana umwanya wa gatatu.