Cricket: U Rwanda rwegukanye igikombe mu irushanwa ryaruhuzaga na Kenya
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket yegukanye irushanwa ryayihuzaga n’Igihugu cya Kenya nyuma yo kuyitsinda imikino itatu kuri ibiri. Ni irushanwa ryaberaga kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga ya Cricket kuva tariki 29 Ukwakira 2024 kugeza tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Umukino wa kane watangiye saa tatu za mu gitondo Kenya yawegukanye itsinze u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota ane aho byari bivuze ko amakipe yombi anganyije imikino ibiri kuri ibiri.
Umukino wa nyuma ari wo wa gatanu wari uteganyijwe saa saba z’amanaywa byumvikanaga ko buri kipe yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo yegukane igikombe.Muri uyu mukino ikipe ya Kenya niyo yatsinze tombola(Toss) maze ihitamo gutangira umukino ikubita udupira ishaka uko ishyiraho amanota menshi, n’aho ikipe y’u Rwanda itangira ijugunya udupira(Bowling) ibuza Kenya gushyiraho amanota menshi.
Muri uyu mukino ubwo hari hamaze gukinwa overs ebyiri(2) n’agapira kamwe haguye imvura nyinshi yatumye umukino uhagarara u Rwanda rumaze gukuramo abakinnyi babiri ba Kenya yo yari imaze gushyiraho amanota 6 gusa.Imvura ihise hitabajwe DLS kugira ngo harebwe overs zigomba gukinwa,hemezwa ko bakina overs 17 igice cya mbere cy’umukino kirangira ikipe y’igihugu ya Kenya ishyizeho amanota 50 u Rwanda rusohoye abakinnyi bose ba Kenya (All out) muri overs 16.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda nirwo rwari rutahiwe mu gukora amanota(Batting) aho rwasabwaga amanota 51 ngo rwegukane igikombe,mu gihe Kenya batangiye bajugunya udupira ku buryo barubuza kuba rwageza ku manota 51 rwasabwaga kubona kugira ngo rwegukane intsinzi n’igikombe.
Ibi ariko ikipe y’igihugu yu Rwanda ntibyayisabye gukina overs zose kuko muri overs 13 n’udupira 5 yari imaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizwemo na Kenya inegukanye umukino n’igikombe aho kapiteni Marie Diane Bimenyimana yavuze ko icyabafashije kwegukana igikombe ari uko bafashe umwanya bakareba kumakosa bakoze mu mikino batakaje agakosorwa yongeraho ko iri rushanwa risize riberetse ko bakwiriye kuzamura urwego muri batting mu gihe umutoza Maurice Ouma wa Kenya we yavuze ko icyatumye batakaza igikombe ari uko abakinnyi be batafashe inshingano.
Iri rushanwa ryari iryo kwishyura kuko u Rwanda rwatsindiye Kenya iwayo n’ubundi imikino 3-2 muri Nzeri uyu mwaka.
Ohereza igitekerezo
|