Ten Hag yashimiye abafana ba Manchester United, abifuriza amahirwe n’ibikombe

Erik ten Hag uherutse kwirukanwa ku mwanya wo gutoza ikipe ya Manchester United, yavuze ko nta kindi yakwifuriza abafana b’iyi kipe uretse amahirwe ndetse no kwegukana ibikombe, anabashimira uburyo babanye nawe mu bihe bibi n’ibyiza.

Ten Hag yashimiye abafana ba Manchester United, abifuriza amahirwe n'ibikombe
Ten Hag yashimiye abafana ba Manchester United, abifuriza amahirwe n’ibikombe

Uyu Mugabo w’imyaka 54 ukomoka mu Buholandi, yirukanywe ku wa mbere nyuma yo gutsindwa na West Ham 2-1 mu mukino wa Premier League wababaye mu mpera z’icyumweru gishize, ahita asimbuzwa Ruben Amorin watozaga Sporting yo muri Portugal.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abamuhagarariye, Ten Hag yashimiye abafana ba Manchester United, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri iyi kipe akegukanamo ibikombe bibiri.

Yagize ati: "Ndabashimiye kuba mwaragumye inyuma y’ikipe. Haba mu bihe twabaga turi gukinira hanze cyangwa mu gihe cy’umukino ukomeye i Old Trafford, ntimwahwemye gushyigikira ikipe. Ibyishimo i Old Trafford byakomeje kuba byose, kubera mwebwe."

Uyu wahoze atoza Ajax y’iwabo mu Buholandi, yafashe Man United mu mpeshyi ya 2022, ndetse ayifasha gutwara igikombe cya Carabao nyuma y’imyaka itandatu yari imaze itazi igikombe uko gisa, muri uwo mwaka kandi Man Utd yasoje Premier League iri ku mwanya wa gatatu.

Yirukanywe nyuma yo gutangira nabi uyu mwaka w’inkino 2024-25, akaba asize Manchester United iri ku mwanya wa 14 mu mikino icyenda (9).

Ten Hag yavuze kandi ko kuba yarafashije iyi kipe gutwara ibikombe bibiri (2), ari ikintu azahora yishimira ubuzima bwe bwose, nubwo inzozi ze kwari ukwegukana ibikombe byinshi.

Ejo ku wa gatanu, nibwo Manchester United yemeje ko Umunya-Portugal, Ruben Amorim w’imyaka 39 ariwe mutoza mushya, akaba avuye mu ikipe ya Sporting.

Manchester United yatangaje ko azaba muri iyi ikipe kugeza mu 2027 ndetse ashobora no kongeraho umwaka umwe. Azatangira akazi ku wa 11 Ugushyingo.

Ruud van Nistelrooy wahoze ari rutahizamu wa Manchester United, niwe kugeza ubu wabaye atoza by’agateganyo iyi kipe nyuma y’uko Ten Hag yirukaniwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka