#AFCON2025Q: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ya Libya na Nigeria

Umutoza w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 30 bazavamo abo azifashisha mu mikino y’umunsi wa Gatanu n’uwa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, aho u Rwanda ruzakira Libya ndetse rugasura Nigeria.

Umutoza w'Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ya Libya na Nigeria
Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ya Libya na Nigeria

Ni urutonde umutoza Frank Spittler, yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, rugaragaraho abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.

Abo bakinnyi bashya barimo myugariro witwa Kavita Phanuel Mabaya ukinira Birmingham Region yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umuzamu Habineza Fils Francois ukinira Etoile de l’Est, Ndayishimiye Didier ukinira AS Kigali.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru, nawe yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’igihe adahamagarwa.

Kavita Phanuel Mabaya yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'Igihugu
Kavita Phanuel Mabaya yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu

Umukino wa mbere uzahuza Amavubi na Libya uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Ugushyingo, mu gihe uwa Nigeria tariki ya 18 Ugushyingo 2024.

Biteganyijwe ko abakinnyi bose bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024.

Kugeza ku munsi wa Kane wo gusha itike y’igikombe cya Afurika 2025, Nigeria iyoboye Itsinda rya Kane (4) n’amanota 10, igakurikirwa na Bénin ifite amanota atandatu (6), u Rwanda rukaza ku mwanya wa Gatatu (3) aho rufite amanota atanu (5) mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe (1).

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Uyumutoza imana izamfashe agume inaha kko yashyize byinshi kumurongo ntakavuyo kabanyamakuru kakiba muri equipe national Aho wasangaga igihe cyose aribo bashaka kugena abakinnyi bagombaga guhamagara ariko uyumutoza ntawe umuvangira, igisigaye mureke banyarwanda tuzabe kumahoro dutize umurindi equipe yacu Amavubi dukubite Libya maze dutegereze Wenda imana izatwibuka yongere iduhe ibyishimo muri ruhago
Tuzarasa Libya 2-0 ubundi tubyine intsinzi

Brooklyn yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

sahabu arambabaje gux sinarenganya umutoza nabamuyora nabo xishyashya knd amavubi yitonde fiacre amaze iminsi abirya muri south africa

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Ndashimira umutoza uri gutoza amavubi, kubijyanye no guhamagara abakinnyi biteguye neza ahubwo adufashe dusubire mugikombe gikuru cya Africa (CAN 2025).Thx

BARIKWISI Egide yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Nibyo wabibonye neza guhamagara abakinnyi ntakavuyo bikibamo reka dushyigikire ikipe tureve harigihe imana yatwibuka tugasubira mucuafurika

Brooklyn yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Nibyo wabibonye neza guhamagara abakinnyi ntakavuyo bikibamo reka dushyigikire ikipe tureve harigihe imana yatwibuka tugasubira mucuafurika

Brooklyn yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Ndashimira umutoza uri gutoza amavubi, kubijyanye no guhamagara abakinnyi biteguye neza ahubwo adufashe dusubire mugikombe gikuru cya Africa (CAN 2025).Thx

BARIKWISI Egide yanditse ku itariki ya: 8-11-2024  →  Musubize

Ikibazo cyuyu mutoza yanga guhamagara sahabu na York umunsi yaguye bizagenda gute?

Komutarebako abakinnyi bikipe yigihugu batishimiye umutoza

Ngendahimana alexis yanditse ku itariki ya: 7-11-2024  →  Musubize

Umutoza wamavubi ko atahamagaye sahabo na yorke na noam emeran

Anastase yanditse ku itariki ya: 7-11-2024  →  Musubize

Ni twa alias kuki uriya mukinnyi mavin atongeye guhamagarwa umutoza yabonye adashoboye?! Ikindi Kandi anajyanama be bamweyere yongere ahamagare SAHABO na Yorke

Alias yanditse ku itariki ya: 6-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka