Tennis: Tumukunde Hervine na Niyonizigiye Eric begukanye Chinese Ambassador’s Cup 2024 (Amafoto)
Abakinnyi Tumukunde Hervine na Niyonizeye Eric, begukanye irushanwa rya Chinese Ambassador’s Cup, ryabaga ku nshuro ya gatanu aho ryitabiriwe n’abarenga 120 mu byiciro bitandukanye.
Ni irushanwa rya Tennis ikinirwa ku meza ritegurwa ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino aho ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize hagati y’itari 2 n’iya 3 Ugushyingo 2024, mu nzu y’Imikino y’abafite ubumuga i Remera.
Iri rushanwa kandi ryabaye ku nshuro ya mbere rifite umwihariko wo kuba harimo icyiciro cy’abakinnyi bakina ari babiri (Doubles).
Nyuma y’imikino y’amajonjora yabaye ku wa Gatandatu, imikino ya nyuma yakinwe ku Cyumweru aho mu cyiciro cy’abakuru bari hejuru y’imyaka 18, ku mukino wa nyuma Niyonizigiye Eric yatsinze Hahirwabasenga Didier amaseti 3-1, yegukana igikombe mu gihe mu bagore Tumukunde Hervine yegukanye igikombe atsinze Hirwa Kelia amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’abakina bafatanyije cyakinwaga ku nshuro ya mbere, Ebong Shukuru na Gisubizo Prince mu bagabo batsinze Shimirwa Blaise na Gisubizo Steven ku mukino wa nyuma amaseti 3-2, naho mu bagore Tumukunde Hervine wari ufatanyije na Mbabazi Regine batsinda Kamikazi Elizabeth na Uwase Diane amaseti 3-1.
Mu bindi byiciro, mu bakobwa batarengeje imyaka 12 Kamikazi Elizabeth yegukanye igikombe atsinze Rukomeza Myfriend amaseti 3-0, mu batarengeje imyaka 12 na 15, umukino wa nyuma wahuje Ebong Shukuru watsinze Munezero Didier amaseti 3-0, mu gihe mu batarengeje imyaka 15 mu bakobwa, Uwase Diane yatsinze Kamikazi Elizabeth amaseti 3-1.
Naho mu bahoze bakina uyu mukino (Veterans), igikombe cyatwawe na Mujuni Allan Edgar watsinze Nshuti Kenneth amaseti 3-0.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze kuri iyi nshuro ndetse ko bazakomeza kurigiramo uruhare mu gihe kiri imbere.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda, John Birungi yavuze ko ari amarushanwa afasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo bikabafasha mu marushanwa atandukanye bitabira.
Ohereza igitekerezo
|