Kung Fu-Wushu: Hashyizwe umucyo ku makimbirane ashingiye ku mutungo
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu Uwiragiye Marc, yasobanuye amakimbirane n’ubwumvikane buke bushingiye ku mutungo biri mu banyamuryango baryo.
Ibi Uwiragiye Marc yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko ibi byose byahereye ku kutumvikana ku bijyanye igenzura ry’umutungo byabaye hagati ya Komite Ngenzuzi na Komite Nyobozi.
Kwifuza gukora iri genzura ku banyamuryango ndetse na Komite Ngenzuzi byose baturutse ku irushanwa rya shampoiyona y’abakiri bato ya 2024 yabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 18 Kanama 2024.
Abanyamuryango ndetse na Komite Ngenzuzi bahereye kuri iri rushanwa, bavuze ko batumva uburyo ngo ryakoreshejwemo miliyoni 6,285,000 Frw, mu gihe bo bavuga ko umuterankunga wa bo mukuru ari yo Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yabahaye miliyoni 30 Frw zagombaga gukoreshwa bityo ko harimo amafaranga atakoreshejwe.
Gusa ibyo gusaba igenzura ry’umutungo ntabwo ari ibya vuba kuko mu Nteko Rusange yateranye tariki 5 Gicurasi 2024, abanyamuryango ngo basanze hari imicungire mibi y’umutungo bakurikije ubugenzuzi bwakorewe umwaka wa 2022 wonyine, aho muri iyi nama itararangiye abanyamuryango basabye Perezida Uwiragiye Marc, kuzatumiza Inteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki 21 Nyakanga 2024 hakagenzurwa imyaka ya 2017, 2018, 2019 na 2020.
Kuri iki kibazo Perezida Uwiragiye Marc, yasobanuye ko byonyine bitari bikurikije amategeko kuba Komite Ngenzuzi, yarasabaga gukora ubugenzuzi ku mutungo muri iyi myaka twavuze haruguru kuko icyo gihe itari yakabayeho (Komite Ngenzuzi), dore ko yashyizweho mu 2022 ubwo uyu mugabo yatorerwaga manda nshya y’imyaka itanu izageza mu 2027, nyuma yo gusoza imyaka itanu ya mbere yari yatorewe mu 2017, ibyatumye iyi Nteko Rusange idasanzwe bifuzaga atayitumiza.
Impande zombi zakomeje kutumvikana byatumye hitabazwa Komite Nkemurampaka, yahuje uruhande rwa Komite iyobowe na Uwiragiye Marc na Komite Ngenzuzi higirwa hamwe icyakorwa kugira ngo amakimbirane arangire.
Uyu muyobozi avuga ko uku guhura kwabayeho ariko bananirwa kumvikana igihe igenzura ryakorerwa, kuko Komite Ngenzuzi yifuzaga ko ihita irikora, nyamara we na Komite ye bagasaba ko ryakorwa nyuma ya shampiyona ya 2024, yo kugeza ubu itazanaba kubera aya makimbirane yatumye hari abanyamuryango bagumutse, akavuga ko bagumuwe n’abantu bamwe na bamwe kandi ari bo bafite amakipe akina.
Hatowe indi Komite yiswe iy’agateganyo
Mu gihe ibi byose byabaga, Komite Ngenzuzi igizwe na Muhawenima Gad uyiyoboye, yungirijwe na Ndagijimana Emile ndetse n’Umunyamabanga wayo Mukandera Primitive bafite igice cy’abanyamuryango bamwe, tariki 13 Ukwakira 2024, banditse batumiza Inteko rusange idasanzwe maze Uwiragiye Marc avuga yatumijwe binyuranyije n’amategeko.
Yabaye ku wa 13 Ukwakira 2024, ndetse ikanaberamo amatora yashyizeho Komite Nyobozi y’agateganyo iyobowe na Ishimwe Valens nk’uko amwe mu mabaruwa yasinyeho abigaragaza, byari bivuze ko ubu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu ubu rifite ubuyobozi bubiri butandukanye.
Nyuma y’uko hari hatowe indi Komite Nyobozi, Uwiragiye Marc tariki 23 Ukwakira 2024, yandikiye ibaruwa Komite Olempike y’u Rwanda, ayisaba gutesha agaciro ubu buyobozi ariko ikurikirwa n’iyanditswe na Komite yiyise iy’agateganyo iyobowe na Ishimwe Valens ku wa 30 Ukwakira 2024, babwira uru rwego ko rutabiha agaciro kuko ngo basanze hari imicungire idahwitse y’umutungo, hagendewe ku bugenzuzi bakoreye umwaka wa 2022 bongeraho ko basabye gukora ubw’indi myaka yabanje twavuze haruguru ariko ubuyobozi bwa Uwiragiye Marc bukabyanga.
Nyuma yo kubona ibi mu ibaruwa na yo dufitiye kopi yanditswe tariki 19 Ukwakira 2024, Perezida wa Komite abatowe bita ko ubu icyuye igihe, iyobowe na Uwiragiye Marc yandikiye amakipe yose aribo banyamuryango b’iri Shyirahamwe mu Rwanda, ibatumira mu Nteko Rusange idasanzwe yari kuba tariki ya 3 Ugushyingo 2024, igamije gukemura umwuka mubi wari umaze igihe ugaragara muri uyu mukino nk’uko impamvu yitumizwa ryayo ibigaragaza, gusa ariko ntabwo yabaye kuko yabuze abantu bateganywa n’amatego ngo ibe yakorwa.
Kubura abantu bitabira iyi Nteko Rusange idasanzwe byo ntabwo byari ku busa kuko ku itariki 29 Ukwakira 2024, Perezida wa ya Komite yatorewe mu Nteko Rusange ubuyobozi butemera, Ishimwe Valens yandikiye abanyamuryango bose ibaruwa ibabuza kwitabira Inteko rusange yatumijwe n’ubuyobozi twakwita ubwemewe.
Iyi baruwa yari ifite impamvu igira iti "Kutitabira inama rusange idasanzwe yatumijwe na Komite Nyobozi yacyuye igihe, ku wa 3 Ugushyingo 2024."
Muri iyi baruwa abanyamuryango babwirwaga ko batagomba kwitabira iyi Nteko kuko Uwiragiye Marc bita Perezida ucyuye igihe na Komite, babasuzuguye banga gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inteko rusange bakoze muri Gicurasi 2024, yarimo gutumiza indi muri Nyakanga.
Ikindi kandi ngo ni ukuba Komite Ngenzuzi yarasabye kugenzura umutungo mu bihe bitandukanye, ikaburirwa umwanya kugeza ubwo abanyamuryango bahisemo gufungisha konti ya banki y’Ishyirahamwe, ndetse no kuba Komite bita icyuye igihe yaranze kwitabira Inteko Rusange yari yatumijwe na Komite Ngenzuzi nzuzi yabaye ku wa 20 Ukwakira 2024, aho umunyabanga ariwe wayitabiriye gusa ibyo bita agasuzuguro.
Kuki Komite Nyobozi yanze igenzura mu byukuri?
Abajijwe impamvu banze igenzura ry’umutungo, Uwiragiye Marc yavuze bataryanze ahubwo basabye ko habanza kuba amarushanwa yari na shampiyona y’u Rwanda ya 2024, kuko bagombaga gutanga raporo yihutirwa ku muterankunga mukuru ariwe Ambasade y’u Bushinwa, ndetse no n’impamvu yari ihari yumvikana yari gutuma haba igenzura mu buryo byihutirwa nkuko yaba Komite Ngenzuzi babisabaga.
Ko hari Komite ebyiri ni nde uyoboye RKWF?
Abajijwe uko ishyirahamwe ubu riyobowe mu gihe hari komite ebyiri, Uwiragiye Marc yavuze ko Komite ayoboye ariyo iyoboye ndetse n’ikimenyimenyi ariyo ikorera mu biro bafite mu nyubako ya Minisiteri ya Siporo, ibikoresho bitandukanye bafite kongeraho na kashi ziterwa ku mabaruwa atandukanye, dore ko muzo Komite yiyita iy’agateganyo yagiye yandika zose nta kashi igaragaraho.
Amaherezo ni ayahe?
Nyuma yo gutumiza Inteko Rusange idasanzwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, umubare uteganywa n’amatego ntiwuzure kugira ngo ibe, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, abanyamuryango bongeye kwandikirwa batumirwa mu Nteko iteganyijwe tariki 10 Ugushyingo 2024, kuri Minisiteri ya Siporo aho ku murongo w’ibyigwa hazaba hariho ingingo yo kwiga kuri aya makimbirane no kuyakemura.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu, Uwiragiye Marc abajijwe icyakorwa mu gihe 1/3 cy’abanyamuryango gisabwa cyabura yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri bigenze uko bitazitabwaho ko abazaba bahari bose Inteko izaterana.
Iyo urebye muri raporo yakozwe na RKWF kuva mu mwaka wa 2017, ubona umuterankunga mukuru wa bo, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, mu bikorwa bitandukanye yabateyemo inkunga yarabahaye agera kuri miliyoni 190,464,240 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|