Kuri icyi Cyumweru tariki 04/03/2012, APR FC iraza kongera gucakirana na Tusker yo muri Kenya, nyuma y’uko mu mukino ubanza wabereye i Nairobi, amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
APR irasabwa byibura gutsina igitego kimwe kugira ngo yizere gukomeza, kuko iramutse inganyije ibitego ibyo aribyo byose yahita isezererwa.
Ernie Brandts, Umuholandi utoza APR yari yavuze ko aje gutegura neza ikipe, agakosora amakosa bakoreye Nairobi kugira ngo bizere gusezerera Tusker i Kigali, ariko ntibiza kumworohera kuko atizeye kuza gukinisha bamwe mu bakinnyi bakomeye be.
Umunyezamu Ndoli Jean Claude kimwe na Iranzi Jean Claude bombi bafite imvune mu mavi bagize ubwo bakiniraga ikipe y’igihugu, ku buryo bigoye ko bazagaragara muri uwo mukino.
Ubwo Tusker yari imaze kugera i Kigali kuri uyu wa Gatanu, umutoza wayo Sammy Omollo yavuze ko afite icyizere cyo gusezerera APR FC kuko ngo azanywe no gutsinda, kunganya bitarimo.
Kiyovu Sport yo izaba ikina na Simba ‘Wekundu wa Msimbazi’ ifite akazi gakomeye kurusha n’aka APR FC, kuko izaba ikinira mu mahanga kandi itaraniteguye bihagije bitewe n’ubwumvikane bukeya hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bwabayeho.
Nyuma y’umukino ubanza, andi makipe yakomeje imyitozo ariko abakinnyi ba Kiyovu babanje kwigumura kubera ibirarane by’amafaranga y’umukino wari wabanje batahawe.
Ibyo byatumye batangira imyitozo bakererewe ndetse kubera uburangare bwa bamwe mu bayobozi b’iyo kipe, ikipe yakererwe kugera muri Tanzania ahazabera uwo mukino. Indege yahagurutse kuri uyu wa Gatanu, mu gihe yagombaga guhaguruka kuwa Kane.
Ku ruhande rwa Simba, amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Citizens, avuga ko abakinnyi bagaragaje imbaraga n’ishaka mu myitozo ngo bikaba bibaha icyizere cyinshi cyo gusezerera Kiyovu Sport, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyo kipe, Ezekiel Kamwaga.
Yagize ati: “Twubaha Kiyovu kuko ni imwe mu makipe akomeye muri aka karere ariko tugendeye ku myitozo myiza twakoze ndetse no kuzaba turi mu rugo, twizeye kuyisezerera”.
Kiyovu isabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo yizere gukomeza kuko iramutse inganyije ubusa ku busa yahita isezererwa, nyuma y’aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Umukino wa Kiyovu na Simba uzaba ku cyumweru kuva saa munani n’igice za Dar Es Salaam National Stadium (Isaa Cyenda n’igice zo mu Rwanda), naho uwa APR na Tusker uzabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru saa Cyenda n’igice za Kigali.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|