Ruhango: abanyeshuri 2 batawe muri yombi bibye ibikoresho bya bagenzi babo

Ubuyobozi bw’ishuri St Trinite de Ruhango ryafashe abanyeshuri 2; Gatete Jean Baptiste na Abronde biga mu mwaka wa gatanu, bibye ibikoresho by’abandi banyeshuri bajya kubigurisha hanze y’ikigo bigaho.

Tariki 27/02/2012, aba banyeshuri bombi bacunze bagenzi babo bavuye mu macumbi bararamo, bahita bajya kwibamo batwara igikapu cy’umunyeshuri kirimo amakaye n’imwenda ndetse n’amafaranga 23800; nk’uko bitanganzwa n’umukangurambaga w’abanyeshuri kuri icyi kigo, Havugimana Denny.

Imyenda n’amakaye aba banyeshuri bari bibye bagiye kubishakira isoko mu baturage baturiye iki kigo, nyuma haza kubaho ubwumvikane buke hagati y’abagura n’abagurisha biba ngombwa ko baza kubatanga mu kigo bigamo.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ibyari byibwe byose babibonye uretse ariya mafaranga ataraboneka. Ubu buyobozi buvuga kandi ko bugiye gushakira aba banyeshuri ibihano bikomeye kugira ngo ingeso y’ubujura icike muri iki kigo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse kumenya ibihano aba banyeshuri bateganyirijwe, tuvugana na Usengumuremyi Jean Marie Vianey uhagarariye iri shuri imbere y’amategeko “represent legal” kuri telephone, avuga ko we ibyo bibazo byabereye mu kigo cye atabizi.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka