Nyamagabe: Inkuba yahitanye abantu babiri mu minsi ibiri

Abantu babiri bamaze gupfa bahitanwe n’imvura nyinshi irimo inkuba imaze iminsi igwa mu karere ka Nyamagabe.

Umwe mu bamaze guhitanwa n’iyi nkuba ni umusore w’imyaka 26 witwaga Bikorimana Sylvere wo mu kagari Manywari ko mu murenge wa Mbazi. Uyu musore yakubiswe n’inkuba tariki 02/03/2012 imukubitana n’inka y’ikimasa bari kumwe ; nk’uko byemezwa na polisi yo mu karere ka Nyamagabe.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki 03/03/2012, Ishimwe Irene w’imyaka 5 wo mu kagari ka Mukongoro ko mu murenge wa Gatare nawe yakubiswe n’inkuba ari mu rugo iwabo.

Uretse guhitana abantu, inkuba iri mu mvura nyinshi iri kugwa mu karere ka Nyamagabe muri iyi minsi ikomeje guhitana n’amatungo no kwangiza ibintu byinshi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka