Musanze: Yatawe muri yombi asambanya umwana

Polisi yo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yataye muri yombi umusore witwa Robert Mugabe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri y’isumbuye uri mu kigero cy’imyaka 19.

Nyuma y’uko polisi iketse ko uyu musore ari gusambanya umwana, yagiye kumusaka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05/03/2012 maze imuvumbura aho yari yamuhishe, acyambaye imyenda y’ishuri.

Ubusanzwe, umuntu afatwa nk’umwana iyo atarageza ku myaka 18 ariko n’iyo yayirengeje akiri mu ishuri akomeza gufatwa nk’umwana.

Uyu musore kandi ngo si ubwa mbere akekwaho ibi byaha, kuko hari n’umwana w’umukobwa wiga muri Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri (ESIR) bivugwa ko yateye inda.

Bamwe mu baturanyi b’uyu musore bavuze ko badatunguwe no kuba uyu musore afatiwe muri ibi byaha byo gusambanya abana kuko n’ubusanzwe bari babimuziho.

Umuco wo gushuka no gusambanya abana b’abakobwa mu mujyi wa Ruhengeri ureze, nk’uko byemezwa na bamwe mu batuye uyu mujyi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka