Musanze: Bamufashe yiba ibijumba abatema intoki

Umugabo witwa Ildephonse Nkundiliza w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze azira kwiba ibijumba no gukomeretsa ba nyirabyo bagacika intoki.

Nkundiliza yatawe muri yombi tariki 04/03/2012 yiba ibijumba mu murima wa Jean Baptiste Komezusenge na Nizeyimana. Ubwo ba nyiri ibyo bijumba bamufataga, Nkundiliza yarabatemye n’umuhoro bacika intoki.

Komezusenge na Nizeyimana bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Nkundiliza yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, arasaba Abanyarwanda muri rusange kwiyubaha no kwirinda ibyaha nk’ibyo bibagonganisha n’amategeko.

Yagize ati: “Abantu bakwiye gushakisha imibereho mu nzira yemewe n’amategeko. Iyo adatekereza kwiba ibijumba ntabwo ba nyir’ibijumba bari gutakaza ingingo z’umubiri”.

Nkundiliza ashobora gushinjwa ubujura bworoheje no gukomeretsa bihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku kwezi kugeza ku mwaka n’amande hagati y’amafaranga 500 n’i 2000 ukurikije ingingo ya 318 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka