Ruhango: umwana w’imyaka 16 yiyahuje Simakombe
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, Niyirora Beatha, wari utuye mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yiyahuje umuti wica imyaka witwa Simakombe tariki 01/02/2012 ahita yitaba Imana.
Niyirora ashobora kuba yariyahuye kubera kwiheba kuko yari asanzwe agira indwara y’igicuri; nk’uko ubuyobozi bw’akagari ka Bunyogombe bubivuga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyogombe, Ndikumana Jerald, yavuze ko Niyirora ashobora kuba igicuri cyaramufashe agata ubwenge akanywa uwo muti wa Simakombe.
Nyina umubyara Mukabera Costasia na se Bimenyimana Deo, bavuga ko urupfu rw’umwana wabo rwabatunguye ngo kuko ntibigeze bamenya igihe yanywereye uyu muti.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nabyo byashoboka ko hari igihe yakiyahura kubera igicuri.