Bugesera: Barasaba kwemerwa kwishyurira kuri mitiweli bisiramuza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).

Manirakiza Jerome n’umuturage wo mu Murenge wa Musenyi mu kagari ka Rurindo, avuga ko yagize igitekerezo cyo kujya kwisiramuza ariko acibwa intege n’uko yasanze bihenda.

Yagize ati “ nasobanuriwe ko kwisiramuza bigabanya amahirwe yo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ngiye kubikora nzitirwa n’amikoro make, aha niho nsaba ababishinzwe ko bareba uko babigenza maze abafite mitiweli bakatuvura nk’uko abarwaye izindi ndwara batuvura nta kibazo tugize”.

Hakizimana Gervais wo mu murenge wa Gashora avuga ko yibaza aho yakura amafaranga agera ku 70 000 kugirango abana be b’abahungu batandatu nawe wa karindwi babashe kwisiramuza.

Umuyobozi w’ibitaro bya ADEPR Nyamata, Dr Rutagengwa Alfred, nawe yemeza ko byaba ari byiza abafite ubwisungane bwa mitiweli nabo bagiye bahabwa serivise yo kwisiramuza.

Kuri ubu abagabo barakangurirwa kwisiramuza nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA. Uretse kugabanya ubwiyongere bw’ikwirakwira rya SIDA, ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Uganda burahamya ko kwisiramuza ari imwe mu nzira yo kugira ibyishimo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu Rwanda gahunda yo gukangurira igitsina gabo kwisiramuza yatangiye mu mwaka wa 2010, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko usiramuye aba afite amahirwe yo kutandura SIDA ku gipimo kiri hagati ya 50 na 60 %.

Biteganyijwe ko abagabo bagera kuri miliyoni 2 bazaba bamaze gusiramurwa bitarenze mu mwaka wa 2015.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka