Gasiza: Arashinjwa kwiba inkwavu 20 za nyinawabo

Sindibana Venuste utuye mu kagali ka Gasiza umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi n’abacuruzi bo mu isoko rya Gasiza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012, bamurega kwiba inkwavu zigera kuri 20 za nyinawabo, ariko we akabihakana.

Sindibana uvuga ko asanzwe ari umucuruzi w’inkwavu, avuga ko inkwavu bamufatanye atari izo yibye ahubwo ari izo yari yaranguye ngo acuruze, nubwo nyinawabo yemeza ko abana b’inkwavu bamufatanye ari abe.

Nubwo Sindibana Venuste avuga ko ari umucuruzi, benshi mu bacuruzi mu isoko rya Gasiza bavuga ko bamuzi nk’umujura, aho asanzwe yiba ibintu bitandukanye maze akajya kubigurisha mu mujyi wa Kigali.

Abacuruzi bamufatanye inkwavu, bavuga ko bagiye kumushyikiriza ubuyobozi, maze bukamukurikirana ku cyaha cyo kwiba bamurega.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka