Umutoza wa Chelsea yasezerewe

Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ya Chelsea ku rubuga rwayo riragira riti, “Andre Villas Boas yatandukanye n’ikipe ya Chelsea Football Club. Ubuyobozi turamushimira akazi yakoreye Chelsea, ariko tubabajwe n’uko dutandukanye hakiri kare. Ntabwo yagize umusaruro mwiza, kandi byagaragaraga ko ari nta kirimo gukorwa ngo ikipe yisubireho mu gihe tugeze mu bihe by’ingenzi muri shampiyona”.

Umunya-Portugal Villas Boas yasezerewe nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa na Wes Bromwich Albion kuwa gatandatu tariki 03/03/2012. Uko gutsindwa kandi kwabaye mu gihe iyi kipe yari imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino irindwi yaherukaga gukina harimo n’uwo Chelsea yatsinzwe na Napoli 3 kuri 1 muri Champions League.

Uko gutsindwa no gukina umupira mubi byagiye binengwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Frank Lampard na Ashley Cole batavugaga rumwe n’umutoza wabo.

Roberto Di Mato wari umutoza wungirije muri iyo kipe ni we wahawe uburenganzira bwo kuyitoza nk’umutoza mukuru by’agateganyo kugeza shampiyona y’uyu mwaka irangiye, umuherwe Abramovic ny’iri Chelsea akabona gushyiraho undi mutoza mushya.

Andre Villas Boas n'uwamusimbuye byagateganyo, Di Mateo
Andre Villas Boas n’uwamusimbuye byagateganyo, Di Mateo

Abatoza bahabwa amahirwe yo guhabwa akazi n’umucuruzi wa peteloli Abramovic ni umunya-Espagne Rafael Benitez wigeze gutoza Liverpool na Pep Guardiola utoza FC Barcelone ubu; nk’uko bitangazwa na Daily Mail dukesha iyi nkuru.

Umuherwe wa Chelsea yifuzaga ko Benitez yahabwa iyo kipe ako kanya agasinya amasezerano yo kuyitoza kugeza shampiyona irangiye, ariko Benitez we yifuza guhabwa amezi nibura 18.

Villas Boas (AVB) w’imyaka 35 yaguzwe akayabo ka miliyoni 13 z’amafaranga y’Abongereza (pounds) ubwo yavaga mu ikipe ya FC Porto aje gusimbura Carlo Ancelotti na we wari umaze kwirukanwa. Yaje mu ikipe ya Chelsea yitezweho byinshi, dore ko yaje muri iyo kipe ikinira i Stamford Bridge amaze guhesha FC Porto ibikombe bitatu bikomeye harimo icya shampiyona, igikombe cy’igihugu ndetse n’icya Europe League.

Ikipe ya Chelsea yatozaga kuva tariki ya 22 Kamena umwaka ushize, ayisize ku mwanya wa 5 muri shampiyona n’amanota 46, ikaba irushwa amanota 20 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66.

Umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovic, azwiho kutihanganira abatoza, kuko iyo batsinzwe kabiri ahita abasezerera.

Dore abatoza amaze guseserera kuva yagura ikipe ya Chelsea:

CLAUDIO RANIERI (yayitoje kuva muri Nzeri 2000 kugeza muri Gicurasi 2004)

JOSE MOURINHO (yayitoje kuva muri Kamena 2004 kugeza muri nzeri 2007)

AVRAM GRANT (Yayitoje kuva muri Nzeri 2007 kugeza muri Gicurasi 2008)

LUIZ FELIPE SCOLARI (Yayitoje kuva muri Nyakanga 2008 kugeza muri Gashyantare 2009)

GUUS HIDDINK ( yayitoje kuva muri Gashyantare 2009 kugeza muri Gicurasi 2009)

CARLO ANCELOTTI (yayitoje kuva muri Kamena 2009 kugeza muri Gicurasi 2011)

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni Habimana Johm Arsenal Muri Chapions riegg Izakubita Inzazame Za Bariserona

Habimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka