Abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Rukoma bakeneye ubufasha

Abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Remera-Rukoma biri mu karere ka Kamonyi bakeneye abagira neza babafasha nk’uko umuryango Umusamariya Mwiza ubaha ibyo kurya buri wa gatandatu ubitangaza.

Mu gihe cy’umwaka n’igice arwariye mu bitaro bya Rukoma, Mutesi Angelique nta murwaza agira nta n’ubwo ajya agemurirwa. Yaje mu bitaro atwite none umwana yabyaye amaze kugira amezi atanu. Umuryango Umusamariya Mwiza niwo wamufashije kwishyura mitiweli; naho imyenda y’umwana ndetse n’isabuni abifungurirwa n’abagiraneza.

Uyu mugore waje i Rukoma aturutse ku kigo Nderabuzima cya Mugina avuga ko akomoka mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Yabaga mu murenge wa Nyamiyaga n’umugabo w’Umurundi kuri ubu wasubiye iwabo arwaye igisebe ku kaguru kidakira.

Ngo akigera mu bitaro kuko yari ananiwe kubera gukurirwa yabanje gutungwa na serumu, amaze kubyara akajya afashwa n’abanyamuryango b’Umusamariya Mwiza ndetse n’abandi bagiraneza.

Nzamwita Emmanuel w’imyaka 24 nawe umaze igihe kirenga umwaka mu bitaro bya Rukoma, avuga ko ababyeyi be bamurwaje bakarambirwa kuri ubu akaba atunzwe n’abagiraneza kuko nta we ukimugeraho.

Yaje mu bitaro yakoze impanuka y’imodoka none ubu yoherejwe ku bitaro byitiriwe umwami Faysal ngo bamucishe mu cyuma barebe ikibazo afite mu nda ariko yabuze amikoro kuko mitiweli itavura yo. Ati “ubu nabuze aho nerekera. Abo mu musamariya mwiza nibo bampa itike iyo ngiye i Kigali”.

Perezida w’umuryango Umusamariya mwiza, Mbanda Pierre, avuga ko mu myaka 3 uwo muryango umaze ushinzwe bagerageza kugaburira abo barwayi buri wa gatandatu bifashishije ubushobozi bw’abanyamuryango. Ubu uyu muryango ufasha abarwayi bagera kuri 30 barwariye mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Umuryango Umusamariya Mwiza ugizwe n’abantu bagera kuri 60 bishyize hamwe ngo bafashe abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Ukuriye uwo muryango arasaba abantu bose bafite umutima utabara gufasha abo barwayi kuko abenshi boherezwa ku bitaro baturutse ku bigo nderabuzima bya kure bigatuma bene wabo batabageraho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byaba byiza mugiye muvuga ibibazo ukobiteye

haincuti j.luc yanditse ku itariki ya: 8-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka