Kayonza: Kutabona inguzanyo bituma benshi mu baturage batabona biogaz

Akarere ka kayonza kihaye umuhigo wo kubakira biogaz ingo 100 bitarenze ukwezi kwa kamena 2012 ariko bishobora kutagerwaho kubera ko amafaranga abaturage basabwa nta bushobozi bafite bwo kuyabona.

Kugeza ubu hamaze kubakwa biogaz 34 ariko ngo hakagombye kuba harubatswe izirenga izimaze kubakwa; kugenda gahoro biterwa nuko hari imbogamizi zo kutabona amafaranga ku ruhande rw’abaturage; nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe umushinga wa Biogaz mu karere ka Kayonza, Eric Rwabishema.

Rwabishema avuga ko ubu Biogaz iciriritse yuzura itwaye amafaranga agera ku 650.000, Leta yishyurira umuturage 300.000 na we akiyishyurira asigara.

Abaturage benshi baba bashaka kubakirwa biogaz, ariko byagera ku mafaranga bikaba ikibazo. Ngo n’iyo bibaye ngombwa gusaba inguzanyo kuri banki rimwe na rimwe ntiboneka kuko benshi mu baturage usanga bari muri za Sacco kandi zidatanga inguzanyo yo kubaka biogas.

Uretse abaturage babitsa muri Sacco, n’abafite amakonti mu mabanki asanzwe ngo ntibapfa guhabwa iyo nguzanyo kuko hari byinshi bigenderwaho birimo no kureba ko umuturage akoresha konti ye cyane.

Hari abaturage bagera kuri 45 bari biyandikishije ko bashaka kubakirwa biogaz ariko basabye kuvanwa ku rutonde kubera imbogamizi y’amafaranga; nk’uko umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe umushinga wa Biogaz abivuga.

Abaturage bifuza ko ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwagirana ibiganiro n’amabanki kugira ngo boroherezwe kubona inguzanyo yo kubakisha biogaz.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka