Nicolas na Hollande bahanganye mu kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa ni ababyara

François Hollande na Nicolas Sarkozy, bahanganiye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa ni ababyara kuko bafitanye amasano akomoka kuri nyirakuruza wo mu bwoko bw’abasavoyard bwo mu kinyejana cya XVII; nk’uko bigaragara mu gitabo cy’umuhanga mu byo gucukumbura amasano y’abantu (généalogie), Jean-Louis Beaucarnot.

Mu gice cya mbere cy’igitabo cye yise, "Le Tout-politique", cyasohotse mu Gushyingo 2011 Jean-Louis Beaucarnot yavugaga ko aba bagabo bombi bafite inkomoko ku bwoko bw’abo bitaga abasovoyards ishingiye kuri ba nyirakuruza Jeanne Adrienne Jacquignon na Adèle Bouvier bombi bo mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko mu cyumweru cyarangiye tariki 04/03/2012, Jean-Louis Beaucarnot yasohoye igice cya kabiri cy’igitabo cye avuga ko noneho afite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko aba bagabo bahatanye mu matora bafite umusekuruza (ancêtre) umwe uzwi ku mazina ya Claude Labully-Burty ukomoka mu mujyi muto wa Saint-Maurice-de-Rotherens.

Uyu Claude Labully-Burty wo mu binyejana bya XVI-XVII wongeye kumvikana cyane mu Bufaransa ngo yari afite abahungu babiri ari bo Claude, umukurambere (ancêtre) wa François Hollande na Pierre, umukurambere wa Nicolas Sarkozy.

Jean-Louis Beaucarnot ngo yaguye ku masano y’aba bagabo biyamamariza kuyobora Ubufaransa ubwo yashakaga inkomoko y’izina Labully rizwi cyane mu Bufaransa. Kugira ngo abigereho yifashishije umugati witwa Labully (le "gâteau Labully") watangiye gukorwa mu kinyejana cya XIX ukozwe n’umubyeyi w’aba bakandida babiri.

Uyu mugati wagombaga gukoreshwa ku munsi mukuru wa Mutagatifu Agatha, umwana w’umukobwa wahowe Imana bamuciye ibere. Mu gukurikirana inkomoko y’uyu mugati ni bwo Jean-Louis Beaucarnot, yasanze Hollande na Sarkozy ari ababyara.

Nicolas Sarkozy uyobora u Bufaransa ariyamamariza kongera kubuyobora mu matora azaba mu kwezi kwa kane 2012. Sarkozy ari mu ishyaka rya UMP (Union pour le Mouvement Populaire). Hollande we ari mu ishyaka rya PS (Parti Social)

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka