U Rwanda rwinjije amadevise menshi mu gihembwe cya nyuma cya 2011 ugeranyije n’icy’umwaka wabanje

Amafaranga u Rwanda rwakuye mu byo rwohereza hanze mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize yiyongereye ku kigero cya 87.5 % ugereranije n’igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2010; nk’uko bigaragazwa n’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda).

Mu gihembwe cya kane 2011 u Rwanda rwinjije miliyoni 118 n’ibihumbi 100 by’amadorali y’Amerika mu gihe mu gihembwe cya kane 2010 rwari rwinjije amadorali miliyoni 63.

Raporo y’ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko igice kinini cy’ibyo u Rwanda rugurisha hanze yarwo bijya muri Comesa (Common Market for Eastern and Southern Africa) yihariye 39.4%, mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) hagiye 29.7%, ndetse no mu muryango w’ibihugu by’ubusirazuba (EAC) hagurishijwe 20.5%.

Nk’uko iyi raporo ikomeza ibyerekana, umusaruro wavuye mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu bihugu bihuriye muri EAC honyine wiyongereyeho 68.3% mu mwaka umwe gusa, uva ku madorali y’Amerika miliyoni 14.38 rwinjije mu gihembwe cya kane 2010 ugera kuri miliyoni 24.19 z’amadorali mu gihembwe cya nyuma cya 2011.

Igihugu cya Kenya nicyo cyaguze ibicuruzwa byinshi kuko kihariye 78.5% by’ibicuruzwa byoherejwe muri EAC, hagakurikiraho u Burundi bufite 10.8% naho Uganda ikagira 9.3%.

Ibyo u Rwanda rutumiza muri EAC byagabanutseho 8.1% gusa ibyo rutumiza mu mahanga muri rusange byiyongereho 17.4% ugereranije n’igihembwe cya nyuma cya 2010.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka