ICTR : Urubanza rwa Ntabakuze na Hategekimana ruzasomwa muri Gicurasi

Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ruzasoma urubanza rw’abasirikare mu ngabo zatsinzwe ari bo Major Aloys Ntabakuze na Lit. Ildephonse Hategekimana tariki 08/05/2012.

Ukurikije gahunda yashyizwe ahagaragara n’urukiko kuwa 29/02/2012 no kuwa 02/03/2012, Ntabakuze ni we uzabanza gusomerwa, hagakurikiraho Hategekimana. Abo bombi bahawe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rw’ibanze kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ntabakuze wari umuyobozi wa batayo y’abapara komando, tariki 18/12/2008, yahamwe n’icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara kubera uruhare abasirikare yayoboraga bagize mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyanza no mu Ishuri ryari irya AMSEA mu Mujyi wa Kigali.

Hategekimana wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Ngoma mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 06/12/2010, yahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare yagize mu kwica bamwe mu bantu no gutegeka kwica impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku kiriziya ya Ngoma.

Ubwo ababunganira bashyikirizaga urukiko ubujurire tariki 27/12/2011 na 15/12/2011, basabaga ko abakiriya babo barekurwa ngo kuko ubushinjacyaha bwananiwe kubashinja ku buryo budasubirwaho ibyaha.

Ntabakuze yafatiwe mu gihugu cya Kenya tariki 18/07/1998 yoherezwa Arusha uwo munsi. Urubanza rwe hamwe n’abandi basirikare batatu rwatangiye tariki 02/04/2002.

Hategekimana yatawe muri yombi mu gihugu cya Congo Brazaville tariki 16/02/2003, nyuma y’iminsi itatu yoherezwa ku rukiko rw’Arusha. Urubanza rwe rutangira tariki ya 16/03/2009.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka