Nyabihu: Abarimu 9 bahawe inka kubera ko bagaragaje imyitwarire myiza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tariki 02/03/2012, cyahaye abarimu 9 bo mu karere ka Nyabihu inka z’ishimwe nyuma yo kugaragaza ubwitange, umuhati n’umurava mu kazi kabo.

Abarimu 8 bigisha mu mashuri abanza ndetse n’umwe wigisha mu mashuri yisumbuye bahawe izo nka hagendewe ku musaruro bagenda bagaragaza aho bigisha, uburyo bakora neza akazi kabo, uko babana n’abandi, uko bakurikiza gahunda zitandukanye za Leta n’ibindi; nk’uko veterineri w’akarere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yabidutangarije.

Intumwa ya REB, Jules Simeon, yashimiye abo barimu bahawe amashimwe ku bw’umurava n’ubwitange bagaragaje, abashishikariza gukomeza bakarushaho kwigirwaho na bagenzi babo kugira ngo uburezi bwo mu Rwanda burusheho gutera imbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwashimiye cyane REB kuri icyo gikorwa ndetse bunasaba abarimu kurushaho gutera ikirenge mu cya bagenzi babo babomye ishimwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu, Sahunkuye Alexandre, yagize ati “Ni umuco mwiza ko abakoze neza bashimwa ariko n’abakoze nabi bakagawa ».

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka