Nyagatare: Afungiwe gukubita umuyobozi akamuciraho ishati

Umugabo witwa Papias Ndagijimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu karere ka Nyagatare, ashinjwa gukubita umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukama atuyemo akanamuciraho ishati, kuko yari amusabye kwitabira inama.

Batangiye bashyamiranye ubwo Steven Gasore yari azanye n’abandi bashinzwe umutekano bafungaga amazu, basaba abaturage kwitabira inama yagombaga kubahuza n’abakozi b’akarere b’ubutaka.

Ariko Ndagijima yari asanzwe afitiye inzika Gasore, nyuma yo gucibwa amafaranga ibihumbi 15, kubera kutitabira umuganda usoza ukwezi.

Ndagijimana yaje guca mu rihumye abarokodifensi nari bazanye na Gasore, aramwadukira atangira kumukubita.

Akigezwa kuri Polisi, Ndagijimana yemeye icyaha anagisabira imbabazi, ariko yiregura avuga ko urwo rugomo yarutewe n’ihungabana kuko yari amaze iminsi apfushije abantu babiri.

Yagiriye inama kandi n’abandi baturage kwirinda icyatuma bagwa mu makosa nk’ayo, ati: “Ndasaba n’abandi baturage kumvira abayobozi bakirinda icyabashyamiranya nabo cyose”.

Gasore wahohotewe yavuze ko yasabye ubutabera gukora akazi kabwo, uwakosheje agahanwa hakurikij amategeko aca urugomo, kuko icyo gikorwa yise ikigayitse, cyatumye ibyari biteganyijwe bihagarara.

Ndagijimana aracyakurikiranwa n’ubugenzacyaha kugira ngo bubone uko bushyikiriza idosiye ye parike.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka