Ntagwabira yahagaritse gutoza Rayon Sport

Jean Marie Ntagwabira wari umaze umwaka atoza Rayon Sport yahagaritse kuyitoza kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwanze kumuhemba we n’abakinnyi b’iyo kipe.

Ubwo yari amaze gutsinda AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuwa gatandatu tariki 03/03/2012, Ntagwabira yatangaje ko niba ari ntacyo ubuyobozi bukoze ngo bucyemure ikibazo cy’imishahara y’abakinnyi atazakomeza gutoza iyo kipe.

Impamvu nyamukuru yo guhagarika akazi ke ni ukudahembwa byaba kuri we ndetse ni ku bakinnyi, kuko abakinnyi bamaze amezi abiri batabona umushahara, mu gihe we ku giti cye aheruka guhembwa mu mwaka ushize. Rayon Sport ngo ifitiye Ntagwabira umwenda ugera kuri miliyoni zisaga eshatu; nk’uko abitangaza.

Mu kiganiro twagiranye kuri icyi cyumweru tariki 04/03/2012, Ntagwabira wanatoje APR, Atraco na Kiyovu, yadutangarije ko icyemezo yafashe atisubiraho kuko ngo yihanganye inshuro nyinshi ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Yagize ati “Njyewe inshuro nyinshi twagiye twicarana n’abayobozi ba Rayon Sport mbereka ibibazo abakinnyi bafite bakambwira ko bagiye kubikemura ngategereza ngaheba. Rayon Sport ni ikipe ikomeye, ifite amateka n’abakunzi benshi, sinshaka rero ko abafana bayo bazankubita ngo ntitwatsinze kandi ubuyobozi ari ntacyo buba bwakoreye abakinnyi ngo babone kubazwa intsinzi”.

Twifuje kuvugana n’abayobozi ba Rayon Sport ngo twumve icyo bavuga ku bwegure bwa Ntagwabira ariko telefoni zabo ntibazitaba.

Nubwo ariko Jean Marie Ntagwabira yahagaritse gutoza iyo kipe, yatubwiye ko Rayon Sport iramutse ikemuye ibyo bibazo mu gihe cya vuba ashobora kongera akayitoza, gusa ngo ntashobora kongera kwemera kwizezwa ibitangaza.

“Ubu twatangiye phase retour (imikino yo kwishyura).Sinshaka rero kuyitangira nabi. Gusa baramutse bicaye bagashaka ayo mafaranga akaboneka vuba nakongera ngatoza Rayon Sport ariko sinshobora kongera kwemera ibyo batwizeza barangiza ntibabikore”; nk’uko yakomeje abisobanura.

Mbere y’uko Rayon Sport ikina na AS Kigali, abakinnyi bari banze gukina ndetse Hamis Cedric, Mbanza Hussein na Ndayisaba Tambwe Floribert bigiriye iwabo i Burundi none banze kugaruka.

Nyuma yo kubona ko abakinnyi banze gukina uwo mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwemeye ko bagiye kubaha umushahara w’ukwezi kumwe, ariko abakinnyi batangajwe no kubona bahabwa ibihumbi 100 ku basanzwe bahembwa amafaranga ari hekuri y’ibihumbi 300. Abasanzwe bahembwa ari munsi yayo bo bahawe ibihumbi 50.

Nubwo Rayon Sport iheruka gutsinda, biragaragara ko ari nta kizere cy’uko abakinnyi bazakina umukino wa Police FC uzakurikiraho kuko muri iyi minsi iyo kipe ifite ibibazo by’amikoro ndetse benshi mu bakinnyi bayo b’abanyamahanga batangiye kwisubirira iwabo.

Ntagwibira ahagaritse gutoza Rayon mu gihe yari amaze kuyigeza ku mwanya wa kabiri. Ubu Rayon iheruka igikombe cya shampiyina muri 2004 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 ikaba irishwa amanota 5 na Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka