INATEK: ufatanwe terefone mu kizamini ahabwa zero

Ubuyobozi b’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) buratangaza ko zimwe mu ngamba zafashwe zo gukumira umuco wo gukopera mu bizamini ari ukubuza abanyeshuri kwinjirana amaterefone mu bizamini.

Ubuyobozi bwa INATEK buvuga ko umuntu wese ufatanwe terefone mu kizamini ahabwa zero kabone naho iyi terefone yaba yarapfuye. Telephone ngo zakoreshwaga n’abanyeshuri bohererezanya ubutumwa bugufi mu kizamini bakabwirana ibisubizo.

Uretse gufatanwa telephone, n’umuntu ufashwe ajujura mu kizamini ahita ahabwa zeru nta yindi nteguza.

Buri shuri rikorerwamo ikizamini hashyirwamo abarimu babiri baramuka bemeje ko ikosa ryakozwe umunyeshuri agahita ahanwa nta yindi nteguza; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo.

Nubwo hari abanyeshuri batakiriye neza iki cyemezo bitwaje ko ari ukubanganira uburenganzira bwabo ndetse bakemeza ko guca telephone bitavuze ko gukopera bizacika, hari abemeza ko bizagira akamaro.

Dorothee wiga mu mwaka wa kabiri w’icingamutungo muri INATEK avuga ko kuba haraciwe terefone mu byumba by’ibizamini byagize icyo bigabanya kinini kuko ngo hari abashoboraga kohererezanya ubutumwa bugufi mu bizamini babwirana ibisubizo.

Yagize ati “Umuco wo gukopera ukwiye kwamaganwa kuko ari mubi, n’ibindi bizagenda bikumirwa icyangombwa ni ubushake bwo kubica ”.

Ishuri rya INATEK riherereye mu karere ka Ngoma ,rikaba ariryo shuri ryigenga kugeza ubu ribarirwa mu ntara y’iburasirazuba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"Ishuri rya INATEK riherereye mu karere ka Ngoma ,rikaba ariryo shuri ryigenga kugeza ubu ribarirwa mu ntara y’iburasirazuba." Ibi si ukuri kuko INILAK yatangiye gukorera i Rwamagana .Kandi ni muri Eastern Province

MIRABEAU yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka