Burera: Afunze aregwa kwiba ibintu muri Uganda akabigurisha mu Rwanda

Umugabo ukomoka muri Uganda acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aregwa kwiba ivarisi yuzuye imyenda muri Uganda maze akaza kuyigurisha mu Rwanda.

Abaturage bataye muri yombi uwo mugabo utari ufite ikimuranga na kimwe tariki 05/03/2012 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abaturage bafashe uwo mugabo utari ufite icyangombwa na kimwe bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

Bamufatiye mu murenge wa Cyanika ahegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.

Uwo mugabo yibye mu gace ko mu karere ka Kisoro muri Uganda, ahegereye u Rwanda nk’uko abamufashe babisobanura. Ibyo yibye yabyibye nyuma yo guca urugi rw’inzu byari birimo maze afata ivarisi yasanze muri iyo nzu ayipakiramo imyenda agahita ayizana mu Rwanda kuyigurisha.

Ubwo bamufataga nta mwenda n’umwe bamusanganye uretse ivarisi yayitwayemo gusa.

Polisi yahise imucumbikira mu gihe igishakisha amakuru nyayo. Nibasanga ari Umugande bazamujyana ku mupaka bamushyikirize polisi yo muri Uganda nk’uko amakuru aturuka muri Polisi yo kuri sitasiyo ya Gahunga abivuga.

Abaturage batuye muri ako gace bavuga ko uwo mugabo yari asanzwe n’ubundi yiba ibintu bitandukanye muri Uganda akaza kubigurisha mu Rwanda.

Abo baturage bavuga kandi ko atari uwo mugabo wenyine ukora ibyo kuko ngo hari n’abandi biba ibintu bitandukanye muri Uganda bakaza kubigurisha mu Rwanda banyuze inzira zitazwi ku mupaka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka