Kamonyi: Yishe nyirabukwe bapfa guciragura

Umugore witwa Benurugo Martha utuye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga yanize nyirabukwe, Bakankwiro Sarah, tariki 01/03/2012, amuziza guciragura aho abonye hose.

Nk’uko Benurugo abitangaza , ngo yari asanzwe ashyamiranye na Nyirabukwe kuko babanaga mu rugo ariko umugabo ntagire icyo abikoraho.

Benurugo ngo yagiye guhinga asize abana na mukecuru mu rugo, atashye asanga mukecuru yaciriye aho abana bakinira amubaza niba atarwaye igituntu. Uwo mukecuru yahise ajya kumurega ku bahungu be harimo n’umugabo we, Minani Pierre Celestin, ariko ngo bifata ubusa.

Ku wa kane tariki 1/3/2012 uwo mugore yongeye gushyamirana na Nyirabukwe bapfa gucira. Uyu mugore avuga ko yiyamye nyirabukwe gucira , umukecuru akazana umwuko ngo amukubite, nawe agahita amutanga akamunigisha umushumi w’umwenda agahita apfa.

Benurugo w’imyaka 43 acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma naho nyirabukwe Bakankwiro yashyinguwe tariki 2 /3/2012.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka