Kiyovu Sport yasezerewe na Simba muri Confederation Cup

Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.

Kiyovu yari yanganyije na Simba igitego kimwe kuri kimwe i Kigali mu byumweru bibiri bishize, ubwo Mwinyi Kazimoto yatsindaga igitego cya Simba ku munota wa 45 maze Ndayishimiye Yussufu ‘Kabishi’ akacyishura ku munota wa 83, ariko yageze muri Tanzania itsindirwayo ihita inasezererwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily News avuga ko Kiyovu Sport ari yo yabanje kotsa igitutu Simba ariko ntiyabona igitego.

Simba ‘Wekundu wa Msimbazi’ yakiniraga imbere y’abafana bayo yaje kwisubiraho, maze itangira gukina umupira mwiza. Nyuma yo guhanahana umupira neza, Umugande Emmanuel Okwo yahereje umupira mwiza Umuzambia Felix Sunzu maze atsinda igitego cyize ku munota wa 19.

Abasore ba Simba batozwa n’umunya-Serbia, Milovan Circovic, bakomeje kotsa igitutu Kiyovu bashaka kubona igitego cya kabiri. Bitewe n’amakosa y’inyuma Emmanuel Okwi ya Felix Sunzu bigaragaje cyane muri uwo mukino, bongeye guhanahana umupira maze binjirana abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu Felix Sunzu atsinda igitego cye cya kabiri ku munota wa 32.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sport yaje ishaka kwishyura ndetse ibona amahirwe menshi, ariko Ndayishimiye Yussufu ‘Kabishi’wari uyoboye ba rutahizamu ba Kiyovu ananirwa kuyabyaza umusaruro; nk’uko Daily News ikomeza ibitangaza.

Nubwo yari yamaze gitsindwa ibitego 2, Kiyovu ntiyacitse intege nayo yanyuzagamo igasatira. Ku munota wa 79, Kiyovu yabonye igitego ubwo umunya-Uganda uyikinira Nelly Mayanja yinjiraga mu rubuga rw’amahina atera ishoti umunyazamu wa Simba Juka Kaseja arisanga mu rushundura.

Kiyovu Sport yagize amahirwe makeya, kuko ku munota wa nyuma yashoboraga guhita isezerera Simba ubwo Hussein Sibomana yateraga umupira mwiza wari uvuye muri koroneri n’umutwe, ariko ku bw’amahirwe ya Simba Juma Kaseja unafatira ikipe y’igihugu ya Tanzania awukuramo ariko bigoranye.

Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Simba kuri 1 cya Kiyovu, bivuze ko Simba ari yo yakomeje ku bitego 3 kuri 2 bya Kiyovu hateranyijwe ibitego byabonetse mu mikino yombi.

Mu cyiciro kizakurikiraho, Simba yigeze kugera ku mukino wa nyuma mu 1993 igatsindwa na Stella Abidjan yo muri Cote d’Ivoire, izakina na Entente Setif yo muri Algeria.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabimenyareye, amafaranga ashorwa muri football akwiye kugira ahandi ashorwa akabyazwa umusaruro!!!

jean yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka