Yaciye agahigo ko kubyara ashaje

Umugore w’umuvugabutumwa ufite imyaka 66 y’amavuko akaba ari no mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri uyu wa 4 Werurwe 2012, yabyariye impanga ku bitaro byo muri komini ya Grisons mu mujyi wa Croire mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Aya makuru anemezwa n’ibiro ntara makuru by’Ubusuwisi (ATS) nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Sonntags-Blick. Cyakora byaba ATS cyangwa Sonnags-Blick ntibagaragaza amazina y’uyu mukecuru.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mukecuru yabaye umugore wa mbere ubyaye ashaje mu gihugu cy’Ubusuwisi. Mu 2010, undi mukecuru w’imyaka 64 yari yabyaye umwana w’umukobwa.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, uyu mubyeyi wo mu za bukuru kurusha abandi babyeyi ngo amaze kumenya inkuru yo gutwita kwe yari yahise ajya mu gihugu cya Ukraine kugira ngo ashobore kwita ku nda ye (ku bo atwite).

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka