Abakozi n’abasoramari bo mu karere ka Ngororero bashimishijwe n’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kigiye kuhafungura ishami. Bakavuga ko bizoroshya imikoranire n’iki kigo, kuko bikazagabanya amande bacibwaga kubera ubukererwe.
Abavuzi gakondo barasabwa kubahiriza amategeko agenga ihuriro ryabo, banihatira kubaha ubuzima bw’ababagana babavura ku buryo bwemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Barabisabwa mu gihe bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuvuzi gakondo.
Bamwe mu bashigashigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko badakunze kwitabira amahugurwa, bityo ubumenyi bwabo ntibutere imbere, mu gihe ariyo yabafasha kwiyungura bwenge bwo kwiteza imbere.
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Kunywa ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’akarere ka Gicumbi, nk’uko byagaragaye muri raporo zitangwa n’inzego z’umutekano zikorera muri ako Karere, mu nama mu nama y’umutekano yaguye yahuje uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 24/8/2012.
Abarya umuceri mukeya kandi bawuhinga ni abibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Igishanga cya Rwasave (COAIRWA), nk’uko babigaragarije umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, wari wabagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wahuje aya makipe, kuri uyu wa Gatanu atriki ya 24/8/2012, kuri stade Amahoro i Remera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwafashe icyemezo cyo kuganira n’abakozi bako, mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zigamije kongera kubavana ku mwanya wa nyuma, nyuma y’uko kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011 – 2012.
Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga bayikiniraga batazongererwa amasezerano.
Umuryango w’abagabo baharanira uburinganire n’ubwuzanye bw’ibitsina byombi RWAMREC, usanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bwa SIDA bitagabanuka, bitewe n’imyitwarire idahwitse y’abagabo n’umuco wo kudafata icyemezo kuri bamwe mu bagore.
Abantu bafatwa nk’inzererezi 110 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu mukwabo udasanzwe wabereye mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi, kuwa kane tariki 23/08/2012.
Donat Mubangizi ukora ku kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereya mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, kuva ku wa 23 /08/2012 ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Gatunda, ashinjwa gufata ku ngufu umubyeyi wari utegereje kubyara.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inkunga atera irushanwa rya CECAFA atari ukuriteza imbere gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guhuza abatuye aka karere mu rwego rw’iterambere.
Zimwe mu ndaya zikorera mu mujyi wa Muhanga zivuga ko gukoresha agakingirizo atari ngombwa cyane icya mbere baharanira ari amafaranga. Ngo kudakoresha agakingirizo nuko baba bashaka gufata neza abakiliya babagana.
Nsengiyumva Jean w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kibaza, akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza wakekwagaho gukwirakwiza urumogi mu gace avukamo yafatanwe udufunyika 54 twarwo atugemuye ku igare tariki 24/08/2012.
Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera araregwa gutema, akoresheje isuka, umugore we ndetse n’abandi bagabo batatu bari baje gutabara ubwo yarwanaga n’umugore we.
Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University (CMU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguye ishami ryayo rizigisha icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (Masters in ICT) mu Rwanda.
Abakorera imirimo itandukanye mu mu gice cy’umujyi wa Kigali gikikjwe na UTC, Kwa Rubangura, KCT na Centenary House bagiye kwimurwa kugira ngo naho hashyirwe amazu y’ubucuruzi agendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Nsengimana Ladislas utwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze yibwe ipikipiki yo mu bwoko bwa TVS nshya n’abantu batazwi nyuma yo kumuha imiti isinziriza mu macumbi ya restora Tantum Ergo iri mu mujyi wa Gakenke.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, hafashwe abasore babiri bari bamaze gutema no guhungabanya umutekano wa bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Abashinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke barasanga mu myaka itanu iri imbere bagiye guhagurukira ikibazo cy’isuku nke n’ingaruka zayo, mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rigeze ku munsi waryo wa 10, abakarani baryo bakomeje guhura n’imbogamizi aho berekeza mu ngo zimwe na zimwe z’abaturage ntibabasangeyo.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nepali yarumwe n’inzoka maze nawe arayishyura arayirumagura kugeza ishizemo umwuka.
U Rwanda rwabaye ahantu ha kabiri ku isi abagore bumva bisanzuye kandi bakizera umutekano ku buryo no mu ijoro abagera kuri 89% bumva bakwitemberera nta mpungenge zo guhohoterwa no kubangamirwa uko ariko kose.
Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yaje imbere ho imyanya 249 yose ku rutonde rwa za kaminuza zo ku isi. Yavuye ku mwanya wa 4407 ikajya kuwa 4158 muri za kaminuza 20745.
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango zakoze umukwabo mu rukerera rwa tariki 23/08/2012 hafatwa inzoga z’inkorano zisaga litiro 300, hanafatwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko mu bigo bitandukanye hakunze kuvuka amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, ubu hagiye kwifashishwa imshyikirano rusange n’ibiganiro kugira ngo impande zombi zirangwe no guteza imbere umurimo.
Kuba inyemezabuguzi zidahabwa abaguzi ni kimwe mu bituma imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itinjira uko bikwiriye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo yagaragazaga uko imisoro yinjiye mu ntara yose mu mwaka ushize.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyu n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders, azagera mu Rwanda tariki 25/08/2012 agasura inkambi ya Nkamira irimo impunzi z’Abanyekongo bavanywe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Kuwa gatatu tariki 23/08/2012, igihugu cya Senegali gicumbikiye Hissene Habre wabaye Perezida wa TChad cyasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika azashyiraho urukiko rwihariye ruzamuburanisha.
Abanyeshuri biga mu bigo bya Groupe scolaire ya Masoro, Rukingo na Ntarabana bihererye mu karere ka Rulindo, baravuga ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange (tronc commun) bayigeze kure.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Muhanga bavuga ko impamvu batitabira kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere ari ugutinya amafaranga y’ibihano bacibwa mu gihe habayeho ubukererwe.
Umukozi wo murugo witwa Elias Habimana acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo kuva tariki 22/08/2012 akurikiranweho kwiba shebuja mudasobwa ngendanwa (laptops) ebyiri n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Societe civile y’u Rwanda iravuga ko yakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo ihure n’abagenzi babo b’Abanyekongo barebere hamwe uko ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Kongo cyakemurwa, ariko byaranze.
Abantu batatu batuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakekwaho kwica abantu mu bihe bitandukanye.
Iruhande rw’amashuza yo muri Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi havumbuwe aho abantu bajya kugorora ingingo zabo bagereranya na sawuna yo mu kizungu.
Abagituye agace ka Kimicanga mu mujyi wa Kigali bategereje amafaranga yo kubimura baravuga ko umutekano w’ibintu byabo utifashe neza, kuko ntawe ugitarabuka niyo agiye asanga inzu bayicucuye.
Nyuma yo gutora abakobwa bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali, ubu hatangiye ugikorwa cyo gutora uzaba nyampinga w’u Rwanda hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone (sms).
Ikipe ya Young Africans (yanga) iri mu Rwanda kuva ku wa gatatu tariki 22/8/2012, irakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri ku mugoroba wo ku wa kane tariki 23/08/2012.
Umurundi witwa Ndumba Joseph w’imyaka 34 y’amavuko yafatanywe gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa Tortoise mu mudugudu wa Muyebe, akagali ka Cyeru, umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza tariki 23/08/2012.
Umwe mu bakarani b’ibarura witwa Theogene Ndayambaje wo mu kagali ka Torero, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero afunze azira kurenga ku mabwiriza agenga ibarura maze agakoresha undi muntu utarahuguriwe gukora ibarura.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kwitangira inkunga yubaka igihugu cyabo kuko iy’amahanga imeze nko guterwa ikinya gisinziriza abanyagihugu mu gihe abayitanze baba barimo kwiba umutungo w’igihugu bayihaye.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratungwa agatoki kuba banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanabitwarira ababicuruza.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatanze mudasobwa 10 n’imashini isohora impapuro (printer) mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya mu murenge wa Gihombo.
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, amanota uturere twatsindiyeho yariyongereye kandi aregeranye; bigaragaza ko uturere twakoze neza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gutangaza uko uturere twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo twasinyanye n’umukuru w’igihugu.
Ndayisaba Joseph w’imyaka 27 arwariye mu kigo nderabuzaima cya Kibingo nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamukekaho gusambanya umwana w’imyaka ine.
Abasirikare batanu bo muri FDLR n’imiryango yabo batahutse mu rwababyaye, tariki 23/08/2012 binjiriye ku mupaka wa Rusizi, nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu buhungiro mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Karere ka Bugesera haravugwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko n’abakozi ba Sosiyeti zicukura zikanagurisha amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Ishusho ya Bikira Mariya yo muri Paruwasi ya Mutagatifu Antoine wa Paduwa ahitwa i Moossou mu gihugu cya Cote d’Ivoire imaze iminsi irira amaraso nk’uko byemezwa n’abayibonye.
Ikigo gikurikirana ikoreshwa ry’umutungo kamere ku isi (Global Footprint Network) kivuga ko tariki 22/08/2012 umutungo kamere wagombaga gukoreshwa mu mwaka wa 2012 wari urangiye, iminsi isigaye abantu bagiye kuyibaho mu mwenda.