Nyamagabe: Abajyanama b’ubuzima barasaba gufashwa kwiga imishinga ibyara inyungu

Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Nyamagabe arasaba gufashwa kwiga imishinga yabyara inyungu kugira ngo amafaranga bagenerwa abashe kunguka bityo abafashe gutera imbere.

Ibi byasabwe na ba perezida b’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima, kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012, mu nama yabahuje na Access project, umuterankunga mushya uje gukorana n’abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo guteza imbere amakoperative yabo ndetse no gushyira ingufu mu kurwanya igituntu.

Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Nyamagabe atangaza ko afite amafaranga yo gukoresha imishinga ibyara inyungu ariko bafite ubumenyi buke mu kuyikora, ndetse hari n’abagerageje barahomba; nk’uko Habiyaremye Emmanuel, Perezida wa koperative y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kitabi ndetse na bagenzi be babitangaje.

Mu magambo ye, Habiyaremye yagize ati: “Ku kitabi twagize ikibazo cyo kuba twarakoze umushinga mu buryo tudasobanukiwe hazamo n’igihombo, nkaba narabonye ko igihombo cyaturutse ku bushobozi buke bwo kwiga imishinga. Bityo rero nkaba navuga ngo ingufu bazishyira mu kutwigira imishinga ibyara inyungu”.

Nyuma y’uko abayobozi b’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima batandukanye basabye ko bafashwa by’umwihariko mu kubyaza umusaruro amafaranga bafite, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yasabye ko hafatwa umwanzuro ko umukozi Access project yabageneye yakwibanda mu kubafasha gukora imishinga yabyara inyungu.

Kayirebwa Dorine, umuhuzabikorwa w’umushinga Access mu ntara y’amajyepfo no mu mujyi wa Kigali yashimye igitekerezo cy’aya makoperative, ariko asaba ko n’izindi gahunda zigamije kurwanya igituntu no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abantu zitasigara.

Kayirebwa yagize ati : « Ntabwo igitekerezo cyanyu tugisubiza inyuma……nabasaba ngo dushyire ingufu muri icyo kintu cy’imishinga ibyara inyungu ariko n’ibindi ntitubisige inyuma ».

Kayirebwa yasabye ubufatanye mu kwiga imishinga y’aya makoperative ndetse abanyamuryango bose bakumva ko koperative ari izabo, anasaba abajyanama b’ubuzima guharanira ubuzima buzira umuze kuri bose.

Access project ni umushinga wa Columbia University uterwa inkunga na Global Fund, mu karere ka Nyamagabe uzibanda ku gushyigikira amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu buryo bwo kubaba hafi (technical support) kugira ngo abashe gutera imbere ndetse no kongera umubare w’abantu basuzumwa igituntu mu rwego rwo kugihashya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka