Burera: Abasore babiri bari bivuganye umukobwa Imana ikinga akaboko
Umusore witwa Nsabimana bakunze kwitwa Kabuhinja na Ndeze bakunze kwita Buyi bose batuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bararegwa gukubita umukobwa bakamusiga yenda gushiramo umwuka akajyanwa mu bitaro.
Abo basore bakubise umukobwa witwa Providence Ingabire w’imyaka 27 y’amavuko, nawe atuye mu murenge wa Cyanika. Bamukubise mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 30/11/2012.
Bamwe mu bazi uwo mukobwa bavuga ko abo basore bamukubitiye hafi y’agasantere ka Kamarenga kari mu mudugudu wa Gahunga, akagari ka Gisovu, umurenge wa Rugarama, ubwo bari batahanye.
Ababibonye bemeza ko bari biriwe basangira inzoga mu kabari kari muri ako gasantere, ariko batazi impamvu yatumye bamukubita bene ako kageni.
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, utashatse kwivuga izina, wabonye bwa mbere uwo mukobwa aho yari aryamye ku muhanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 30/11/2012, avuga ko yasanze ameze nabi cyane avirirana amaraso mu maso.

Agira ati: “uwo mukobwa yari ari kuvirirana amaraso asa n’umuntu mbese bahoze batabye mu butaka burundu. Nta n’ubwo wamenya ko ari umuntu. Namugejeje n’iwabo nyina abanza kumutinya pe!”
Akomeza avuga ko mu ijosi ry’uwo mukobwa naho hari habyimbye hameze nk’ah’umuntu banigishije umugozi. Kubera ko uwo mukobwa yavaga amaraso mu maso ntabwo yarebaga, kuburyo atari azi aho ari nk’uko uwo mukecuru abisobanura.
Se w’uwo mukobwa, Gaspard Harerimana, avuga ko akibona umukobwa we yahise amujyana mu kigo nderabuzima cya Kabyiniro kiri mu murenge wa Cyanika. Kubera ko yari ameze nabi cyane bahise bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri nk’uko abihamya.
Akomeza avuga ko amaso y’umukobwa we, abo basore bashobora kuba bayamennye bakoresheje inzembe bari kumukeba. Ntabwo azi icyatumye bahohotera umukobwa we nk’uko abivuga.
N’ubwo umukobwa we atabashaga kuvuga neza, yabashije kuvuga amazina y’abamukubise aribo Nsabimana na Ndeze nk’uko Harerimana abisobanura.
Abo basore bombi bahise bashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano. Haje kuboneka gusa Nsabimana ahita afungwa naho Ndeze we aracyashakishwa.
Abazi aba basore bombi bavuga ko basanzwe bagira urugomo. Ndeze we ngo si ubwa mbere akora amarorerwa nk’ayo, aho hashize igihe kigera ku mwaka ahohoteye undi umugore witwa Kayitesi.
Icyo gihe Ndeze yahise ahungira muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano ziramubura, nyuma y’uko yakubise Ingabire yari amaze iminsi micye agarutse mu Rwanda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|