Afurika y’Epfo yafashe ingamba zo kuzacungira umutekano amakipe azitabira CAN 2013
Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya Zambiya akomerekejwe n’abafana b’ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye tariki 14/11/2012, polisi y’icyo gihugu yafashe ingamba zo kuzarinda amakipe yose amasaha 24 kuri 24.
Maggie Sotyu, visi minisitiri wa Polisi yabitangaje mu nama yahuje ubuyobozi bwa polisi n’abanyamakuru i Pretoria muri icyo gihugu bigaya kubera ko batabashije kurinda abakinnyi ba Zambiya kugeza n’ubwo umwe akomeretse.
Madamu Sotyu yavuze ko igihugu cye kigomba kuzacungira neza umutekano w’amakipe.
Umuzamu w’ikipe ya Zambia, Kennedy Mwene wakomerekejwe n’abafana ba Afurika y’Epfo, yabwiye ibinyamakuru ko ahangayikishijwe n’uko umutekano wazaba wifashe ubwo ikipe ya Afurika y’Epfo izakira amarushanwa izaba yatsinzwe.

Bimwe mu byemezo by’umutekano byafashwe ni uko nta macupa yaba ayarimo amazi cyangwa inzoga azagera ku mastade, hakaba zazakoreshwa ibikoresho bya palasitiki gusa.
Polisi y’icyo gihugu yagerageje gucunga neza umutekano ubwo haberaga imikino y’igikombe cy’isi giheruka, ubwo ama sosiyete yigenga acunga umutekano yari yanze gukorana na polisi kuko yasabaga amafaranga menshi.
Igikombe cya Afurika kikazakinirwa kuva tariki 19/01-10/02/2013. Stade ya Johannesbourg niyo izakira umukino wa mbere n’uwa nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2013.
Amakipe 16 yabonye tike yo kwitabira icyo gikombe ni Algeria, Angola, Burkinafaso, CapVert, Islands, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ethiopia, Ghana, Cote d’Ivoire, Mali, Maroc, Niger, Nigeria, Togo, Tunisia, Zambia ifite igikombe giheruka na Afurika y’Epfo izakira amarushanwa.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|