Kirehe: Minisitiri w’umutungo kamere yabashimye uburyo bita ku mashyamba
Kuri uyu wa 29/11/2012 Minisitiri w’umutungo Kamere yagiriye urugendo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko amashyamba yatewe muri iki gihembwe gishize ahagaze n’uko gahunda yo kurwanya isuri n’ibiza ihagaze muri aka Karere.
Mu karere ka Kirehe bafite koperative yitwa UBURUMBUKE ifasha abahatuye kubungabunga ibidukikije aho ubu barinda amashyamba, babuza abantu kuyaragira kandi ibi byose babikora nta gihembo, ahubwo ni mu rwego rwo kwita ku bidukikije.

Minisitiri w’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi, avuga ko yasanze mu karere ka Kirehe igikorwa cyo kwita ku bidukikije kigenda neza aho yavuze ko kuba bafite ishyirahamwe ribafasha bituma amashyamba arushaho kwitabwaho.
Minisitiri kandi yibukije abaturage bateraga amashyamba ko bakwiye kubyigisha abaturage bose, akaba avuga ko gahunda yo gutera amashyamba igenda neza muri aka karere, akaba yibukije abaturage ko bagomba kujya bigisha n’abandi baturage uburyo igiti giterwa mu buryo bworoshye.

Minisitiri Sitanislas yasuye umurenge wa Nyamugari ku dusozi twa Kiyanzi na Mahama ahatewe ibiti by’inturusu kuri hegitari 30 bikaba bigeze kure bikura. Ibi biti byitabwaho na koperative UBURUMBUKE; nk’uko Bonheur Innocent ukuriye iri shyirahanwe yabisobanuye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|