Aba bakinnyi batatu bose bakina muri shampiyona ya Espagne (La Liga), nibo batoranyijwe mu rutonde rurerure rw’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2012, uhiga abandi muri aba batatu akazamenyekana tariki 07/01/2013.
Lionel Messi arimo gushaka kwegukana iki gihembo ku nshuro ya kane mu mateka ye kuko ibihembo by’imyaka itatatu iheruka ni we wabyegukanye muri 2011, 2010 ndetse na 2009. Christiano Ronaldo arashaka icyo gihembo ku nshuro ya kabiri kuko yacyegukanye muri 2008, naho Andreas Iniesta we aragishaka ku nshuro ya mbere mu mateka ye.
Aba basore bose uko ari batatu bafite ibigwi bituma bashobora gutwara icyo gihembo. Lionel Messi muri shampiyona ya 2012 yatsindiye FC Barcelona ibitego 82 mu marushanwa yose, akaba yari ari hafi kugera ku muhigo weshejwe n’umudage wahoze akinira Bayern Munich, Gerd Muller, watsinze ibitego 85 muri shampiyona yo mu 1972.

Cristiano Ronaldo na we yarigaragaje muri 2012 ahesha ikipe ye Real Madrid igikombe cya shampiyona icyambuye mukeba wayo FC Barcelona, anayitsindira ibitego 60 hateranyijwe amarushanwa yose ikipe ye yagaragayemo. Real Madrid kandi ibifashijwemo cyane na Christiano Ronaldo, yabashije kugera muri ½ cy’irangiza muri UEFA Chamiopns League, nyuma isezererwa na Bayern Munich.
Andres Iniesta nawe muri 2012 yarigaragaje cyane haba mu ikipe ya FC Barcelona, ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Epagne.
Uyu musore uzwi ho amacenga no kumenya gutanga imipira myiza no gutsinda ibitego igihe bikenewe, yagize uruhare mu gufasha FC Barcelone kurangiza shampiyona ku mwanya wa kabiri, ndetse anahesha igihugu cye cya Espagne igikombe cy’uburayi, ubwo batsindaga Ubutaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.
Iniesta ni nawe wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri icyo gikombe cy’uburayi.
Tariki 7/01/2013 kandi nibwo hazamenyekana umutoza wahize abandi muri 2012. Abatoza batatu bahatanira icyo hihembo ni Vicente Del Bosque wahesheje Espagne igikombe cy’uburayi, Pep Guardiola watozaga FC Barcelona na Jose Mourinho utoza Real Madrid.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe cris.ronaldo is the best bcs ahaganye nabantu babiri bo mwikipe imye kandi ibikenewe arabyujuje so arakwiriye ni bagendera kubikorwa