Ruhango: Paruwasi Byimana yarasahuwe

Mu ijoro rishyira tariki 29/11/2012, abantu bataramenyekana bibye muri kiriziya ya paruwasi Byimana iherereye mu murenge wa Byimana maze batwara bimwe mu mutungo w’iyo paruwasi.

Abasahuye banyuze imbere mu rugo rw’abapadiri binjirira mu cyumba kibikwamo ibikoresho ari naho abapadiri bitegurira mbere yo gutangira misa (sachristie) akaba ariho bakuye ibyo batwaye ; nk’uko bitangazwa na padiri mukuru wa paruwasi ya Byimana, Vincent Uwizerwa.

Mu byibwe harimo amafaranga Padiri Vincent Uwizerwa ataramenya umubare ariko abantu bafite aho bahurira n’amafaranga y’iyo paruwasi bavuga ko ari ibihumbi 200 y’ibiceri, bibye kandi divayi ikoreshwa mu misa hamwe na mikoro zikoreshwa mu kurangurura amajwi.

Umuntu umwe uri muri komite ya santarari ya Byimana utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko kwibwa kw’ayo mafaranga ari uburangare kuko ubusanzwe nta mafaranga angana atyo agomba kubikwa muri paruwasi igihe nta mirimo yemejwe arimo gukoreshwa, bityo bakaba bavuga ko ababishinzwe bashobora kuba babifitemo uruhare.

Kuri ubu, hari abantu tutabashije kumenya amazina yabo bakekwaho gukora ubwo bujura bari mu maboko ya polisi, muri bo hakaba harimo n’umuzamu ushinzwe kurarira urugo rw’abapadiri.

Ubujura bukorewe mu kiriziya no mu nsengero ntibwari bumenyerewe mu Rwanda, ahanini kubera ko aho hantu hafatwa nk’ahantu hatagatifu kandi hatinyitse.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka