Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na Kiyovu Sport tariki 01/09/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gufasha uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport Sembagare Jean Chrysostome wavunitse bikomeye habonetse miliyoni umwe n’ibihumbi 508.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (U17) ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 (U20), Richard Tardy, avuga ko afite icyizere cyo kuzajyana ikipe ya U17 mu gikombe cya Afurika nubwo iheruka kunyagirwa na Nigeria ibitego 8-0.
Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 03/09/2012, abaturage, abakozi n’abikorerera mu karere ka Muhanga bakusanije inkunga izajya mu kigega cy’Agaciro Development Fund ingana na miliyoni 407, ibihumbi 477 n’amafaranga 721.
Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball kuwa mbere tariki 03/09/2012 yasoje urugendo rwayo mu mikino Paralempike irimo kubera i London mu Bwongereza.
Mbarubukeye Jean Marie Vianney w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yagejejwe mu bitaro bya Nyanza yatemwe ukuboko kwe kw’iburyo na mukuru we amuhoye ko amubujije gukomeza kurwana.
Umuhanzi Danny Vumbi, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi “The Brothers”, atangaza ko kuba muri iyi minsi asigaye aririmba indirimbo nyinshi wenyine (solo) bimufasha kuko ngo hari igihe ajya kuririmba indirimbo akabura bagenzi be ngo baririmbane.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite riri mu Ruhango, bamaze iminsi ibiri barara hanze ubuyobozi bw’ikigo bwarababujije kujya aho barara, bitewe n’uko baje gutangira ishuri batarishyura.
Abanyekongo icyenda bo mu mujyi wa Bukavu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi kuva tariki 03/09/2012 bazira gukoresha inzira zitemewe n’amategeko basubira iwabo ubwo bari bavuye mu Rwanda.
Abantu 10 bakurikiranyweho n’ubutabera gukora icyaha cyo gufata abana ku ngufu mu karere ko Bugesera nk’uko byagaragajwe na raporo ya polisi ishami rikorera muri ako karere.
Umugabo witwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 37 wo mu murenge wa Giheke akagari ka Kigenge yafatiwe mu cyuho cyo guca umugore we inyuma.
Kuva kuwa mbere tariki 03/09/2012, ishuri Sonrise ribarizwa mu karere ka Musanze rayatangiye kwirukana abanyeshuri barenga 250 kugira ngo bajye gushaka amafaranga y’ishuri kuko abari basanzwe babishyurira babihagaritse.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, akomeje gusaba abayobozi b’ibigo kudahatira abantu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund ( AgDF), ahubwo bagomba kubakangurira kuyatanga n’umutima ukunze, kandi buri muntu agasinyira ayo yatanze.
Mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Abanyeshuri basaga 4000 biga ku bigo bya Institut Maele na Lycée Mapendano» mu mujyi wa Kisangani muri Kongo ntibabashije gutangira amasomo nk’abandi kuwa mbere tariki 03/09/2012.
Abantu 14 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabye Imana bazize indwara ya Ebola. Abo bantu bapfuye bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba (Province Orientale) aho icyorezo cyagaragaye guhera tariki 17/08/2012.
Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse, yishimiye ko igitaramo yakoresheje tariki 02/09/2012 mu Ntara y’Uburasirazuba cyo gukusanya inkunga yo kubakira abana b’imfubyi badafite aho baba cyagenze neza.
Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima kuva tariki 02/09/2012 bakekwaho kwiba iduka ry’umucuruzi ukomoka muri Pakistan witwa Faraz Ismail ukorera mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo n’abo muri Koreya y’Epfo bari kwiga uburyo bakora telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa « smartphone » izaba ifite ubushobozi bwo gupima agakoko ka Sida.
Inkunga akarere ka Ruhango kari katanze mu kigega Agaciro Development Fund yavuye ku mafaranga miliyoni 55 igera kuri miliyoni 297 n’ibihumbi 360 n’amafaranga 628.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro itorero ry’indangamirwa mu bucuruzi, tariki 03/09/2012, Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko aho u Rwanda rugeze mu bukungu hashimishije ariko ko ari ngombwa kongera umuvuduko kugirango icyerekezo 2020 kigerweho uko byifuzwa.
Mu ijoro rishyira tariki 03/09/2012, abajura banyuze mu gisenge cy’iduka Munyurangabo Leopold acururizamo, hafi y’isoko ryo mu mujyi wa Butare, biba amafaranga yose bari basizemo.
Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 12 zo gushora mu buhinzi bukoresha imashini. Ibi bizagira uruhare mu kongera umusaruro uva ku buhinzi no guteza imbere icyaro; nk’uko Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabitangarije The EastAfrican.
Abaturage, inshuti n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera, tariki 03/09/2012, begeranyije inkunga ingana na miliyoni 359 ibihumbi 177 n’amafaranga 790 yo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa ya Leta, Tharcisse Karugarama, yatangaje ko u Rwanda rutazongera kwifashisha abanyamahanga baza kurwandikira amategeko arugenga.
Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda kujya gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya umutwe wa FDLR ;ndetse bavuga ko gutaha kw’ingabo z’u Rwanda bibeshyuje amakuru yari asanzwe atangazwa ko u Rwanda rutera inkunga M23.
Imanza za Victoire Ingabire na Leon Mugesera zakomeje kuri uyu wa mbere zagaragayemo gutsimbarara ku byifuzo byabo basaba ko hari ingingo zimwe zavanwa mu mategeko y’u Rwanda, kuko zitabaha ububasha bwo kuburana uko babyifuza.
Desmond Tutu, Musenyeri ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, arasaba ko Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George Bush bashyikirizwa urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bakoreye muri Irak.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakomeje kugaragaza ishyaka mu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu karere ka Gatsibo tariki 31/08/2012 abaturage batanze miliyoni zisaga 263 n’ ibihumbi 361.
Abanyamuryango bagize koperative CTVRB ikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi voiture) mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi biyemeje gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 500 mu kigega Agaciro Developpment Fund (AgDF).
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabafasha, bukaborohereza ku birebana n’imiturire kuko ibibanza byo kubakamo birenze ubushobozi bwabo.
Umugabo witwa Baziruwiha Donat ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yanze gusezerana n’umugorewe bamaranye imyaka 23 ndetse bakaba barabyaranye abana 10.
Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “bye bye vacances”, urubyiruko rwasanze hari ibyo mu muco wa kera bigomba gusegasirwa ndetse n’ibyo mu muco w’ubu bigomba gukosorwa bigafasha guteza imbere umuco nyarwanda.
Tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahindutse umuyonga, mu gihe cya saa ine z’amanywa kuri uyu wambere tariki 03/09/2012, aho yari irimo gukanikirwa muri sitasiyo Hass Petroleum iri i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Abagore bo muri Togo bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yitwa ‘Sauvons le Togo’ biyemeje kutongera kuryamana n’abagabo niba ntacyo bakoze ngo habeho impinduka muri politike.
Itsinda ry’abasirikare bo ku rwego rw’aba ofisiye baturutse mu ishuri rya Gisirikare ry’Abasirikare bakuru rya Tanzania, bari mu rugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo mu bikorwa bitandukanye.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga, yatangaje ko umutwe w’ingabo z’u Rwanda wavuye muri Kongo kubera ko uburyo bw’imikorere (conditions) bwahindutse bitewe nuko ingabo za Congo zacitsemo ibice.
Nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hatangijwe ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), hatangiye kugaragara inyandiko “tract” zishishikariza abaturage kudashyiramo inkunga yabo.
Umugore witwa Sandra McNab w’imyaka 55 y’amavuko arashaka uwamubera umugabo nyuma yo gutandukana n’abagabo umunani mu gihe cy’imyaka 39.
Ubufushyi bwatumye umugore wo mu gihugu cya Péru ku mugabane w’Amerika akata igitsina cy’umugabo we, akoresheje icyuma cyo mu gikoni, amuziza ko ngo yamucaga inyuma.
Umutwe wa FDLR na Mai-Mai bashyizeho umusoro ku barobyi bakorera mu Kiyaga cya Edouard mu karere ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru ungana n’ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa muri Kongo-Kinshasa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze igare maze umunyegare, uwo yari atwaye ndetse n’undi muntu umwe wigenderaga barakomereka.
Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda bitwa ’Malayalee’ wizihije isabukuru yitwa ‘Onam’ yo gutangira umwaka, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 02/09/2012. Iyo sabukuru igereranywa n’umuganura mu Rwanda, aho baba basangira umusaruro w’ibyo bejeje.
Umunyarwanda witwa Sadi Bugingo ukomoka i Kibungo ushinjwa kuba yaragize uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda azagezwa imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cya Norvege kuva tariki 25/09/2012 kugeza 21/12/2012.
Umunyakenyakazi witwa Julia Njoronge niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba (Miss East Africa) mu marushanwa y’abakobwa baba mu gihugu cy’Ububiligi ariko bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu miryango isaga 170 yabaruwe ko ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, 76 yasezeranyijwe kuwa gatanu tariki 31/08/2012.
Icyemezo cyo kohereza Bernard Munyagishari wari umuyobozi w’umutwe w’interahamwe mu mujyi wa Gisenyi cyadindijwe no guhindura inyandiko zikubiyemo ubujurire; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.
Polisi ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi, tariki 31/08/2012, umugabo w’imyaka 24 witwa Jean Baptiste Nsanzumukiza akekwaho kwica ise amutemaguye yarangiza umurambo we akawujugunya mu musarane.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ibyumweru bibiri itanga amahugurwa ku ikoranabuhanga yari agenewe abana biga mu mashuri abanza. Iyo gahunda bayise ICT4KIDS.
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yaraye amenyekanye mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurishwa mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki 01/09/2012. Dore uko byari byifashe mu mafoto.