Abarenga 700 bahawe impamyabumenyi na kaminuza y’Umutara Polytechnic

Kwihangira imirimo aho kuyitega kuri Leta nk’umusanzu mu gucyemura ibibazo byugarije igihugu ni bimwe mu byasabwe abanyeshuri basaga 700 basoje amasomo yabo muri kaminuza y’Umutara Polytechinc mu karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Docteur Mathias Harebamungu, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gushyigikira iri shuri, dore ko ryanatangiye kugaragaza umusaruro by’umwihariko mu gace riherereyemo.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye tariki 30/11/2012 ngo si ikimenyesto cy’uko kwiga birangiye, ahubwo ni itangiriro ryo gushakisha ubundi bumenyi bwimbitse; nk’uko byashimangiwe na Dr Gashumba James umuyobozi wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic.

Hagati aho ariko ngo abagiye gutangira imirimo bagomba kwitegura kuba abakozi b’umuryango nyarwanda. Umuyobozi w’iyi kaminuza yasabye abarangije amasomo kuba intangarugero mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’umumenyi mwabonye. Niyo mpamvu mugomba gukomeza kwiga murushaho no gutanga umusanzu wanyu mu kubaka igihugu.”

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi muri kaminuza y'Umutara Polytechnic.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi muri kaminuza y’Umutara Polytechnic.

Abasoje amasomo mu buvuzi bw’amatungo bo bahise barahira kuzatunganya neza ibyo bigiye, iri shami ryo rikaba ngo rinitezweho umusaruro ukomeye by’umwihariko muri aka gace kaminuza ikoreramo kiganjemo ibikorwa by’ubworozi.

Yunga mu ry’umuyobozi wa kaminuza y’Umutara Poolytechnic, Dr Haremabamungu Mathias yongeye gukangurira aba banyeshuri gukomeza amasomo uyu ukaba umusanzu mu gucyemura ikibazo cy’uko kugeza ubu amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda agikoresha abarimu b’abanyamahanga bafite impamyabumenyi z’ikirenga.

Bamwe muri aba banyeshuri nabo bavuga ko biteguye gutanga umusanzu mu gucyemura ibi bazo byugarije umuryango nyarwanda, buri wese agahera ku bumenyi akuye mu ishami arangijemo nk’uko bitangazwa na Nzatuma Dieudone.

“Tugiye gukoresha neza ubumenyi dukuye muri iyi kaminuza twubake u Rwanda tuniteza imbere.”

Uyu muhango kandi waranzwe no gutanga ibihembo kuri bamwe mu bakoze neza kurusha abandi, aho bahawe mudasobwa n’ikigo cy’itumanaho TIGO-Rwanda.

Mu bibazo bikibangamiye Kaminuza y’umutara Polytechinc harimo icy’inyubako zidahagije, gusa ubuyobozi bw’iri shuri bukaba butangaza ko nyuma yo kubona inyubako nini igizwe n’ibiro n’ibyumba by’amashuri hagishakishwa uburyo iri shuri ryakwihaza ku nyubako n’ibibdi bikorwa remezo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka