Kanyenzira urwaye amavunja ku birenge bye byose avuga ko adashobora kwambara inkweto kuko atazibona kandi ngo aramutse azambaye zamutoneka ku mavunja.
Ati: “sinakwambara inkweto kuko zantera uburyaryate ku mano no ku gitsisimo kubera imvunja ziriho”.

Uyu mwana avuga ko igituma arwara amavunja ari impamvu zo kubura igikwasi cyo kwihandura kubera ubukene bwugarije umuryango we.
Kanyenzira ubana gusa na se umubyara w’umuhinzi avuga ko atajya yikoza amazi kuko ngo mu busanzwe ayatinya. Ati: “noga rimwe na rimwe iyo nagiye mu binamba bakantsirita ariko sinakogera mu rugo haba hakonje”.
Kuba yambara imyenda itameshe ngo ntacyo bimutwara kuko yumva kwambara imeshe n’itameshe byose ari kimwe kandi ngo nta n’isabune yabona .

Ubwo yasozaga umuganda rusange mu karere ka Muhanga ku wagatandatu ushize, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse yihanangirije ababyeyi batita ku bana babo bakarinda bagira umwanda ukabije.
Yabasabye kongera kwita ku isuku yabo ubwabo ndetse no ku bana babo batibagiwe kumenya uburere bwabo kuko abana benshi basigaye bigenga kubera kubura impanuro za kibyeyi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|